Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU), ryafashe Twagirumukiza Enock ufite imyaka 23, na Mudahinyuka Jacques w’imyaka 19 batwaye kuri moto urumogi ibiro 28, baruzanye kurucururiza mu mujyi wa Kigali, bafatiwe mu mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Rusororo, mu Kagali ka Nyagahinga,Umudugudu wa Cyugamo ku itariki ya 14/10/25 saa tatu n’igice z’ijoro, bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Bakimara gufatwa bemeye ko uru rumogi bari batwaye ari urwabo bakaba bari barukuye mu Karere ka Kirehe aho rwinjiye muri aka Karere ruvuye mu gihugu cya Tanzaniya runyujijwe mu nzira zitemewe (Panya), banatangaje kandi ko bari bafite undi bakorana ari nawe warwinjizaga muri aka Karere arukuye mu gihugu cya Tanzaniya, bemeye kandi ko bari basanzwe bakora akazi ko gucuruza urumogi aho baruzanaga mu mujyi wa Kigali bakoresheje moto ifite Purake RE 411H bakarugurisha abakiriya babo.
Polisi y’igihugu ifatanije n’izindi nzego z’umutekano, inzego z’ibanze ndetse n’abaturage yahagurikiye abantu bacuruza ibiyobyabwenge bitandukanye birimo n’urumogi cyane cyane ababyinjiza mu gihugu babikuye mu bihugu by’ibituranyi, abaturage baturiye imipaka baributswa kujya batanga amakuru y’abantu binjiza mu gihugu ibiyobyabwenge ariko bakanirinda no kwishora muri ibi bikorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge na magendu.
Polisi kandi irashimira abaturage bakomeje kugira uruhare mu gutanga amakuru abantu nkaba bagafatwa, ibiyobyabwenge bafite bitarakwirakwira mu baturage, ni ikimentso cy’imikoranire myiza hagati ya Polisi n’abaturage, ndetse bikanashimangira ko bamaze kumenya ububi bw’ibyobyabwenge, barashishikarizwa gukomeza gutanga amakuru ku gihe ku bantu bazi ko bacuruza ibiyobyabwenge.
Iraburira kandi abantu bumva bazakizwa no gucuruza ibiyobyabwenge kubireka kuko inzego zitandukanye zabahugurukiye kandi ko amayeri yose bakoresha yamenyekanye bityo bakwiye kubereka bagashaka ibindi bakora bibateza imbere.
Mu Rwanda urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho uhamijwe n’urukiko ibikorwa byo kubikora, kubihinga, kubihindura, kubitunda, kubibika, kubiha undi cyangwa kubigurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu ya 20.000.000 Frw, ariko itarenze 30.000.000 Frw.

