Home AMAKURU Kigali: Abagabo babiri bafatanywe ibilo 36 by’urumogi
AMAKURU

Kigali: Abagabo babiri bafatanywe ibilo 36 by’urumogi

Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU), ku wa Kabiri tariki ya 3 Kamena, yaburijemo igikorwa cyo gukwirakwiza ikiyobyabwenge cy’urumogi rupima Kg 36, rwafatiwe mu Karere ka Nyarugenge rutwawe mu modoka n’abagabo babiri, batawe muri yombi mbere y’uko barushyikiriza abakiriya babo bakorera mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali no mu nkengero zawo.

Aba bagabo umwe ufite imyaka 53 n’undi w’imyaka 43 y’amavuko, bafatiwe mu mudugudu wa Nyarusange, akagari ka Nyamweru mu murenge wa Kanyinya, batwaye imifuka itatu (3) y’urumogi mu modoka yo mu bwoko bwa Toyota Verso ifite pulake RAF 800 I.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief inspector of Police (CIP) Wellars Gahonzire, yavuze ko bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati: “Abaturage batanze amakuru ko hari abagabo batwaye urumogi mu modoka yari irimo yerekeza mu Mujyi wa Kigali. Hagendewe kuri ayo makuru, abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge bakoze igikorwa cyo kuyishakisha, iza gufatirwa mu murenge wa Kanyinya, bayisatse bayisangana urumogi rupima kg 36 rwari ruhishe mu ipine y’inyongera y’iyo modoka, bahita batabwa muri yombi.”

CIP Gahonzire yakomeje avuga ko bakimara gufatwa biyemereye ko basanzwe barucuruza, kandi ko bambukaga bakajya mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bakaruzana bagahura n’abamotari ku Gitikinyoni bakarubaha, nabo bakarujyana mu mujyi wa Kigali no mu Karere ka Kamonyi, aho barukwirakwizaga mu bakiriya babo.

Yaburiye abagishakira amaronko mu gukwirakwiza ibiyobyabwenge ko bakwiye kubivamo bagakora imirimo yemewe n’amategeko kuko nta mahirwe bazabigiriramo, ahubwo bazakomeza gufatwa ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage bagashyikirizwa ubutabera.

CIP Gahonzire yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye urwo rumogi rufatwa rutarakwirakwizwa, asaba n’abandi kujya batangira amakuru ku gihe ku bishora mu biyobyabwenge ndetse n’abakora ibindi byaha kugira ngo bikumirwe.

Abafashwe n’ibiyobyabwenge bafatanywe bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Kanyinya, kugira ngo bakorerwe dosiye izashyikirizwa Ubushinjacyaha.

Iteka rya Minisitiri no. 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo, rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi, mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye.

Ingingo ya 263 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30 ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Written by
Sam Kabera

Sam Kabera is a Rwandan journalist and media professional who has been active in the field since 2015. He has contributed to various media outlets, including Nonaha.com,Bwiza.com,ATV and Hanga.rw, and has also worked in television journalism. Kabera's contributions to Rwandan media and education reflect his commitment to promoting inclusive and impactful storytelling in both journalism and academia. Through his multifaceted roles in journalism, education, and community service, Sam Kabera has made significant contributions to Rwandan society, promoting inclusive development and positive change.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

RIB yafunze abagabo babiri batambutsaga ibiganiro by’inyigisho z’idini ya Islam kuri YouTube

Abagabo babiri batambutsaga ibiganiro ku muyoboro wa YouTube witwa ‘Dawa Rwanda TV’...

RIB yataye muri yombi umuyobozi w’ikigo cyitwa Vibaba

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Uwihanganye Bashir washinze ikigo cyitwa...

“Pedophilia”Indwara ikunze kwibasira abagabo bakifuza kuryamana n’abana bato

Indwara ya “Pedophilia ” yibasira abakuru bakifuza gukora imibonano mpuzabitsina n’abana bakiri...

Nyabugogo: Imodoka ya Volcano y’amashyanyarazi ihakoreye impanuka ikomeye

Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Kamena 2025,ahagana...