Polisi ifatanije n’izindi nzego z’umutekano ndetse n’abaturage mu karere ka Kicukiro yafashe abantu 22, bakurikiranywe ibyaha bitandukanye birimo ubujura, uburaya no guteza umutekano muke.
Abafashwe bakaba bafatiwe mu Murenge wa Gikondo,Akagali ka Kanserege,Umudugudu wa Marembo ahazwi nka Sodoma mu matariki 5-6 Nyakanga 2025.
Bafashwe nyuma yaho abaturage batuye muri aka gace batahwemye kugaragaza iki ikibazo ko babangamiwe n’abajura babatega bakabambura ibyabo, ibikorwa by’uburaya bihabera dore ko indaya zihari ari izo zicumbikira abajura.
Abafashwe bafungiye kuri station ya Polisi ya Gikondo.

CIP Wellars Gahonzire,Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali,avugako Polisi yihanangiriza umuntu wese uhungabanya ituze n’umudendezo by’abaturage, cyane cyane abajura bumva ko bazatungwa n’ibyabandi bavunikiye,ndetse akanakomeza avugako inzego z’umutekano ziteguye kandi ziri maso nta muntu uzakora ibyaha ngo areke gufatwa ngo ahanwe, akaboneraho no kugira inama abaturage yo kureka gukora ibyaha.
