Polisi ikorera mu Karere ka Kicukiro ifatanije n’izindi nzego z’umutekano kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8/10/2025,yafatiye abagabo 4 mu mu Murenge wa Masaka, Akagali ka Rusheshe, Umudugudu wa Kanyetabi, bose bakaba bari bamaze iminsi bashakishwa ku cyaha cy’ubujura baregwa gukorera muri aka kagali aho ngo bategaga abantu bakabambura ibyo bafite, batoboraga amazu bakiba ibikoresho byo mu nzu, bakiba amatungo y’abaturage.
Bafashwe kandi nyuma y’aho abaturage bagaragarije iki kibazo cy’uko bibwa mu ngo bakanategerwa mu nzira bakamburwa ibyo bafite. Polisi ifatanije n’izindi nzego n’abaturage ikaba yakoze operasiyo yo gufata aba bajura, ku ikubitiro hafashwe 4, operasiyo ikaba ikomeje ngo hafatwe n’abandi.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP), Wellars Gahonzire, yashimiye abaturage batanga amakuru ku bibazo bahura na byo cyane cyane ibihungabanya umutekano n’ituze byabo, anashimira abagira uruhare mu gutanga amakuru atuma abakekwaho ubujura bafatwa.
CIP GAHONZIRE yaburiye abishora mu bikorwa by’ubujura abasaba kubireka kuko “nta bwihisho bazabona muri iki gihugu.” Ati: “Abajura bumva ko bazatungwa n’ibyo abandi biyuhiye akuya nta bwo bizabahira kuko inzego z’umutekano zifatanije n’inzego z’ibanze n’abaturage zabahagurukiye.”
Aba uko ari 4 bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Masaka.
