Home AMAKURU Kicukiro: Nyuma yo kuva Iwawa umugore we akamubura yasanzwe mu ishyamba yarishwe
AMAKURU

Kicukiro: Nyuma yo kuva Iwawa umugore we akamubura yasanzwe mu ishyamba yarishwe

Mu Karere ka Kicukiro haravugwa inkuru y’umugabo witwa Niyonsaba Janvier w’imyaka 37 y’amavuko wasanzwe mu ishyamba yapfuye, bikekwa ko yishwe n’abantu bataramenyekana.

Iyi nkuru y’akababaro yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane taliki 16 Gicurasi 2025, nyakwigendera yasanzwe mu ishyamba riherereye mu Murenge wa Gatenga ho mu Kagari ka Nyanza.

Umugore wa nyakwigendera yabwiye ATV dukesha iyi nkuru ko yari amaze iminsi ibiri yarabuze umugabo we kuko yabuze mu ijoro ryo ku wa Mbere agakeka yaba yarajyanywe kwa Kabuga.

Akomeza avuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane yari agiye mu mirimo ye yo kuboha asanzwe akora, bakamuhampagara bamubwira ko umugabo we yasanzwe mu ishyamba yapfuye.

Bamwe mu baturage baganiriye na ATV bavuga ko ibi bintu bidakwiye, ko muri aka gace hakwiye gukazwa ingamba z’umutekano, kugira ngo ibintu nk’ibi bitazasubira.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, ku murongo wa Telefone yabwiye ATV ko nabo aya makuru bayamenye.

Yagize ati: “Ni umugabo wasanzwe mu ishyamba yapfuye, afite ibikomere mu mutwe, ikigaragara ni uko atapfuye uyu munsi. Polisi ifatanyije na RIB batangiye iperereza, hashingiwe ku bimenyetso bya gihanga byafashwe na RIB.”

CIP Gahonzire yaboneyeho no kwihanganisha umuryango wa nyakwigendera.

Mu gihe iperereza rigikomeje, umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku bitaro kugira ngo ukorerwe isuzuma.

ATV ivuga ko hari amakuru avuga ko Niyonsaba Janvier yari amaze iminsi mike avuye Iwawa.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

RIB yafunze abagabo babiri batambutsaga ibiganiro by’inyigisho z’idini ya Islam kuri YouTube

Abagabo babiri batambutsaga ibiganiro ku muyoboro wa YouTube witwa ‘Dawa Rwanda TV’...

RIB yataye muri yombi umuyobozi w’ikigo cyitwa Vibaba

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Uwihanganye Bashir washinze ikigo cyitwa...

“Pedophilia”Indwara ikunze kwibasira abagabo bakifuza kuryamana n’abana bato

Indwara ya “Pedophilia ” yibasira abakuru bakifuza gukora imibonano mpuzabitsina n’abana bakiri...

Nyabugogo: Imodoka ya Volcano y’amashyanyarazi ihakoreye impanuka ikomeye

Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Kamena 2025,ahagana...