Umuryango wo mu gace kitwa Tans Nzoia ho muri Kenya, watunguwe no kubona umwana wabo witwa John Wanjala w’imyaka 10 y’amavuko, wagarutse ari muzima nyuma y’uko yari amaze igihe kirenga umwaka yaraburiwe irengero, ndetse bakaba barashyinguye umurambo bazi ko ari uwe.
Uyu mwana wari warabuze mu 2024, yongeye kuboneka ari muzima, mu gihe umuryango wari warashyinguye umurambo byatekerezwaga ko ari uwe.
Ababyeyi b’uwo mwana wari warabuze, babwiye Ikinyamakuru Tuko cyandikirwa muri Kenya ko ari babyaye Benson na Susan Wanjala, batangaje ko umwana wabo akimara kubura, batanze amatangazo kuri polisi ko babuze umuntu, ariko ibikorwa byo gushakisha byinshi byakozwe ngo nta musaruro byatanze.
Icyo gihe babuze uwo mwana wabo, baramuheba, ariko hashize amezi abiri bahagaritse ibyo bikorwa byo kumushakisha, bumvise inkuru y’umurambo w’umwana uri mu kigero cy’imyaka 10, wabonetse mu mugezi wa Nzoia, ariko uboneka waramaze kubora no kwangizwa n’amazi cyane, ku buryo byari bigoye kumenya niba ari umwana wabo koko cyangwa se niba ari undi.
Abagize umuryango wiyemeza kujya kureba uwo murambo aho wari washyizwe mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Kitale, abenshi mu bagize umuryango bahamya ko ari uwa John Wanjala, ariko nyina we ngo yakomeje kwigiramo gushidikanya.
Uwo mubyeyi yagize ati: “Kuva ngikubita amaso uwo murambo, hari ikintu numvaga mu mutima kimbwira ko atari uw’umwana wanjye John. No mu gihe twari tugeze ku buruhukiro bw’ibitaro, umutima wambwiraga ko umwana wanjye akiriho kandi ari muzima. Abandi bavandimwe banjye bo bahamyaga rwose ko uwo murambo ari uw’umwana wanjye.”
Muri Kamena 2024, Benson Wanjala atitaye k’ubitekerezwa n’umugore we, yafashe icyemezo nk’umugabo bajya gufata uwo murambo wari warabuze bajya kuwushyingura.
Benson Wanjala yagize ati: “Nubwo umugore wanjye yari yabyanze, narihanganye turashyingura kuko umubabaro wari mwinshi kuri twe.”
Nyuma yo gushyingura uwo murambo, Susan we ngo yanze gukurayo agatima burundu, kuko ngo yari yizeye ko azongera kubona umwana we kandi akazamubona ari muzima, icyo kintu kigahora kiza mu mutima we.
Ku wa 22 Mata 2025, nibwo ikigo cy’abana b’imfubyi cya “Precious Kids” giherereye ahitwa Kiminini, cyamenyesheje abayobozi b’ahitwa Bonde-Trans Nzoia, kuko uwo mwana ngo yari yavuze ko ari ho akomoka.
Umuryango wa Wanjala, wahise umenyeshwa ayo makuru batangira gukurikirana. Nyina umubyara ngo yavugije induru nyinshi abonye ifoto y’umwana we iturutse muri icyo kigo cy’imfubyi, ahamya ko ari umwana we koko.
Uyu mubyeyi warimo arira kubera ibyishimo, yavuze ko ako kanya umuryango wahise ujya kumuzana, bamujyana mu rugo babona ngo ameze nk’uko umwana w’ikirara wo muri Bibiliya.
Icyakora uwo muryango wahise usaba urukiko kongera gutaburura wa murambo bari barashyinguye bibeshya ko ari uw’umwana wabo, kugira ngo uzakorerwe ibizamini by’isuzuma bya DNA.
Leave a comment