Home AMAKURU Kazungu Denis agiye gusubira imbere y’urukiko
AMAKURU

Kazungu Denis agiye gusubira imbere y’urukiko

Kazungu Denis wahamijwe ibyaha 10, birimo kwica ku bushake, gusambanya ku gahato, iyicarubozo, kwinjira mu makuru ya mudasobwa cyangwa uruhererekane rwa mudasobwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko, agahanishwa igifungo cya burundu azaburana mu bujurire mu Rukiko Rukuru rwa Kigali ku wa 13 Kamena 2025 Saa Tatu za mu gitondo.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwahamije Kazungu ibyaha 10 yaregwaga ku wa 8 Werurwe 2024.

Ibyaha yahamijwe birimo kwica ku bushake, gusambanya ku gahato, iyicarubozo, kwinjira mu makuru ya mudasobwa cyangwa uruhererekane rwa mudasobwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko, guhisha umurambo, gukoresha ibikangisho no gufungira umuntu ahatemewe.

Urukiko kandi rwari rwategetse ko Kazungu atanga indishyi z’akababaro z’agera kuri miliyoni 30 Frw ku bagizweho ingaruka n’ibikorwa bye.

Kazungu waburanye yemera ibyaha akanasaba imbabazi no koroherezwa n’Urukiko ngo kuko yatanze amakuru yari akenewe mu gihe cy’iperereza, ntiyanyuzwe n’imikirize y’urwo rubanza.

Yahisemo kurujuririra mu Rukiko Rukuru akaba azaburanishwa ku wa 13 Kamena 2025.

Byitezweho muri uru rubanza Kazungu Denis azasaba ko yagabanyirizwa igihano cya burundu yakatiwe mu gihe Ubushinjacyaha bwo buzakomeza kugaragaza ko igihano yahawe cyari gikwiriye.

Kazungu yatawe muri yombi muri Nzeri 2023 ubwo abagenzacyaha bavumburaga umwobo yatabyemo imirambo y’abo yemera ko yishe.

Uyu mwobo wari mu gikoni cy’aho yari acumbitse, mu kagari ka Busanza, Umurenge wa Kanombe mu karere ka Gasabo.

Written by
Sam Kabera

Sam Kabera is a Rwandan journalist and media professional who has been active in the field since 2015. He has contributed to various media outlets, including Nonaha.com,Bwiza.com,ATV and Hanga.rw, and has also worked in television journalism. Kabera's contributions to Rwandan media and education reflect his commitment to promoting inclusive and impactful storytelling in both journalism and academia. Through his multifaceted roles in journalism, education, and community service, Sam Kabera has made significant contributions to Rwandan society, promoting inclusive development and positive change.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

RIB yafunze abagabo babiri batambutsaga ibiganiro by’inyigisho z’idini ya Islam kuri YouTube

Abagabo babiri batambutsaga ibiganiro ku muyoboro wa YouTube witwa ‘Dawa Rwanda TV’...

RIB yataye muri yombi umuyobozi w’ikigo cyitwa Vibaba

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Uwihanganye Bashir washinze ikigo cyitwa...

“Pedophilia”Indwara ikunze kwibasira abagabo bakifuza kuryamana n’abana bato

Indwara ya “Pedophilia ” yibasira abakuru bakifuza gukora imibonano mpuzabitsina n’abana bakiri...

Nyabugogo: Imodoka ya Volcano y’amashyanyarazi ihakoreye impanuka ikomeye

Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Kamena 2025,ahagana...