Umusore w’imyaka 23 wo mu Murenge wa Rukara mu Karere ka Kayonza, yagwiriwe n’ikirombe arapfa, nyuma yo kujyana na bagenzi be gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko.
Ibi byabaye ku wa 18 Kanama 2025 mu Mudugudu wa Gitega mu Kagari ka Kawangire mu Murenge wa Rukara.
Gitifu w’umusigire w’Umurenge wa Rukara, Mukaniyonsenga Lea,yavuze ko uyu musore yagwiriwe n’ikirombe ubwo yajyanaga n’abandi benshi gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe, ikirombe kikaba ari we kigwira gusa.
Ati :“Uwo musore twamenye amakuru ko yajyanye n’abandi gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe, bagezeyo ikirombe kigwira uwo musore abandi bariruka baramusiga. Twabimenye nyuma rero tujya kumukuramo umurambo uhita ujyanwa ku bitaro bya Gahini kugira ngo ukorerwe isuzuma.’’
Uyu muyobozi yakomeje asaba abaturage kwirinda kujya gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko kuko biteza ibyago byinshi birimo no gufungwa. Yavuze ko kuri ubu bagiye gukaza ingamba zo gucunga umutekano ahari ibirombe kugira ngo hatagira undi muturage wajya gucukura mu buryo butemewe akagwamo.
