Kimwe mu bituma hari ibigo bidatsindisha neza, ni abarimu basiba akazi n’ababyeyi baterera iyo bityo baka bakwiriye gukeburwa. Ni ibyagarutseho na bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri mu Karere ka Kayonza.
Ibi byagarutsweho ku wa Kane taliki 08 Gicurasi 2025, mu nama yaguye y’uburezi yahurije hamwe ubuyozi bw’Akarere, abashinzwe uburezi mu mirenge, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge ndetse n’abayobozi b’ibigo by’amashuri.
Mu cyiciro rusange hagaragajwe ko ibigo biri inyuma mu mitsindishirize harimo GS Muzizi, GS Rwimishinya, GS Selesi ndetse na GS Rushenyi. Ibigo byagaragajwe ko byabaye ibyanyuma mu mashuri abanza harimo; EP Rweza, EP Shyogo, EP Ruramira na EP Nkamba.
Usanzwe ari Umuyobozi Wungirije ku Ishuri rya Don Bosco Kabarondo, Minani Aloys, yavuze ko iyo umwarimu asibye bigira ingaruka ku myigire y’abana, asaba ubuyobozi gushyiraho uburyo buhamye bwatuma abarimu basibye babiryozwa.
Yagize ati: “Akazi k’uburezi ni nk’umurwayi na muganga, iyo umwarimu atabonetse ku ishuri kandi umunyeshuri yitabiriye, ya masaha agapfa ubusa ibyo yari kwigisha ntabikore kandi iminsi izigishwa izwi, iyo agarutse bimwe yari kwigisha agenda abica hejuru ntabyinjiremo neza ngo umunyeshuri abone bwa burezi bufite ireme.”
Pascal Kanamugire, usanzwe ari Umuyobozi wa GS Bugambira, we yavuze ko abayobozi b’ibigo by’amashuri bakwiriye gushyiraho uburyo butuma buri mwarimu bamenya igihe yagereye mu kazi n’igihe yatahiye mu rwego rwo kugira ngo bibafashe gukurikirana abasiba nta mpamvu.
Ku ruhande rwa Kayiranga David uyobora SOS Kayonza we yavuze ko iby’abarimu basiba bikwiriye kubazwa abamuyobora n’abashinzwe uburezi batamubaza inshingano ze.
Yagize ati: “Iyo umwana aje ku ishuri agasanga mwarimu adahari ejo arasiba n’iyo aje hari ubwo aza nta makayi azanye. Igikwiye gukorwa ni uko inzego za Leta, abashinzwe ubugenzuzi bw’imyigire, ababyei bose bakwiriye kureba ko abana bize neza kandi buri munsi.”
Meya w’Akarere ka Kayonza, Nyemanzi John Bosco, yavuze ko iyo bareba ubwitabire ku mashuri bareba ubw’abana n’ubwarimu. Yavuze ko bemeranyije n’abayabozi b’amashuri gushyiraho ubugenzuzi buhoraho buzatuma buri wese akora akazi ke neza.
Yagize ati: “Twasabye ubuyobozi gushyiraho imbaraga zigenzura ubwitabire bw’abanyeshuri ariko noneho n’ubwitabire bw’abarimu kongeraho no gutegura neza. Umwarimu iyo yabuze bigira ingaruka ku munyeshuri, ubu rero twabishyizemo imbaraga, tunumvikana gushyiraho ubugenzuzi buhoraho.”
Akarere ka Kayonza gafite ibigo by’amashuri 177, ibigo bya Leta ni 114 naho ibigo byigenga bikaba 63. (IGIHE)
Leave a comment