Imibare itangwa n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi igaragaza ko mu mwaka w’amashuri 2024-2025 muri aka karere habaruwe abanyeshuri bagera kuri 748 bataye ishuri ari nayo mpamvu hafashwe imwanzuro uvuga ko umubyeyi w’umwana wataye ishuri azajya ku ishuri gutanga ibisobanura.

Ni mu gihe hari abaturage bagaragaza ko batewe impungenge no kuba hakigaragara abana bata ishuri kuko abenshi muri bo bajya mu bikorwa bibangamiye umuryango nyarwanda bikarangira bajyanwe mu bigo ngororamuco.
Mu bagera ku 8704 bari mu bigo by’inzererezi mu 2025 harimo 841 batigeze bakandagira mu ishuri ,5661 bize amashuri abanza gusa ,abize icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye ni 15,9%, abacikirije amashuri bageze mu wa kane no mu wa gatanu w’amashuri yisumbuye ni 3,9% abarangije amashuri yisumbuye ni 4,1%.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Muzungu Gerald ,yabwiye itangazamakuru ko mu rwego rwo gukumira abana bata ishuru bashyizehon gahunda ko umwana wataye ishuri ikigo yigaho kizajya gitumaho umubyeyi akajya ku ishuri gutanga ibisobanuro kuko intego ari uko nta mwana ukwiye guta ishuri.
Ati:”Ntabwo ari umubyeyi kujya kuryingaahubwo ni umubyeyi kwisobanura impamvu umwana we yataye ishuri.Mbere y’uko umwana ajya ku ishuri umubyeyi agomba kumenya akamaro k’ishuri.Aho kugira ngo ubuyobozi bujye gushaka umwana wataye ishuri umubyeyi niwe uzajya ujya ku ishuri gusobanura impamvu umwana yataye ishuri”.
Imibare ya Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko ku mwaka abana barenga ibihumbi 177 mu gihugu bata ishuri.
