Mu Karere ka Karongi haravugwa inkuru y’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 30 y’amavuko, wasanzwe hafi y’umuhanda yapfuye, bikekwa ko yishwe n’ababanje kumusambanya.
Ibi byabaye ku wa Mbere taliki 19 Gicurasi 2025, mu Murenge wa Bwishyura mu Kagari ka Gasura ho mu Mudugudu wa Nyarusange.
Mu gihe cya Saa Moya n’Igice z’umugoroba nibwo umugore witwa Nyirabagwira Thérèse, usanzwe ari Umuyobozi w’Isibo yatahaga avuye mu isoko abona inkweto muri kaburimbo.
Kubera ko muri uwo mugoroba hagwaga imvura y’ubujojo anyura mu rugo ajya kuzana umutaka, anabimenyesha umuturanyi ngo aze barebe ibyo aribyo.
Bahageze bitegereje munsi y’umuhanda bahabona igikapu kirimo Bibiliya na mudasobwa, bigiye hepfo babona hari umukobwa wahapfiriye basanga baranamuzi.
Gitifu w’Umurenge wa Bwishyura, Saïba Gashanana, yatangaje ko bakimenya aya makuru bajyanyeyo n’inzego z’umutekano batangira iperereza.
Yagize ati: “Ikigaragara bamwishe bamaze kumusambanya, kuko yari yambitswe ubusa yanahambirijwe igitambaro ku munwa. Inzego zibishinzwe zatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane ababikoze. Mukanya tugiye gukorana inama n’abaturage tubahe ubutumwa bw’ihumure tunabasabe ko baduha amakuru yafasha mu iperereza.”
Yaboneyeho no gusaba abaturage kwirinda ibyaha no kudakuka umutima kuko ibyabaye bitakwitirirwa abaturage bose.
Umurambo w’uyu mukobwa wajyanywe mu Bitaro bya Kibuye gukorerwa isuzuma ariko biteganyijwe ko woherezwa i Kigali kugira ngo hakorwe isuzuma ryimbitse. (Igihe)
Leave a comment