Mu Karere ka Karongi haravugwa inkuru y’urupfu rw’umugabo waguye mu Bitaro bya Kibuye nyuma yo kujyanwaho ubwo yari amaze kunywa umuti witwa kiyoda usanzwe ukoreshwa mu kwica udukoko mu myaka.
Ibi byabaye ku wa 6 Nyakanga 2025, mu Murenge wa Rubengera mu Kagari ka Kibilizi ho mu Mudugudu wa Cyimana.
Mu gihe cya Saa Sita z’amanywa nibwo umugore wa nyakwigendera yagiye kureba umugabo we ngo amugaburira asanga yikingiranye mu cyumba, ahamagara ubuyobozi bw’umudugudu buhageze busanga hari kunuka kiyoda, bica urugi basanga yamaze gucika intege.
Ubuyobozi bwahise bushaka ingobyi ya kinyarwanda, abahetsi bajyana uwo mugabo ku Kigo Nderabuzima cya Rubengera, nacyo gihita kimwohereza ku Bitaro bya Kibuye ari naho yaje gupfira.
Amakuru agera ku itangazamakuru avuga ko uyu mugabo yapfuye ku wa Mbere Taliki 07 Nyakanga 2025.
Abaturanyi ba banyakwigendera bavuga ko uru rugo rwari rusanzwe rubanye mu makimbirane, aho umugabo yashinjaga umugore kwanga ko batera akabariro, umugore agashinja umugabo kutita ku nshingano z’urugo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kibilizi, Habimana Viateur yabwiye itangazamakuru ko uru rugo kandi rwari rufite amakimbirane ashingiye ku gucana icyuma.
Yagize ati: “Bombi umwe yashinjaga mugenzi we kumuca inyuma.”
Gitifu Habimana yaboneyeho gusaba abaturage kwirinda icyatuma biyambura ubuzima ko ahubwo ubonye ibibazo byamurenze yajya yegera ubuyobozi bukamugira inama.
Nyakwigendera yari afite umugore n’abana batatu.
