Mu Karere ka Karongi,Umurenge wa Rubengera, Akagari ka Nyarugenge, mu Mudugudu wa Karusha, haravugwa inkuru y’umubyeyi witwa Nyiramadederi Julienne usaba ubutabera nyuma yo gusambanywa ku gahato n’abasore batatu bamutegeye mu nzira mu ijoro ryo ku wa 09 Werurwe 2025.
Uyu mubyeyi avuga ko ibi byabaye ubwo yatahaga mu rugo ari nijoro mu ma saa mbili noneho ari hafi kugera iwe agahura n’abasore batatu bari bamutegeye mu nzira barimo uwitwa Irankunda, Pierre na Ndahimana, babiri muri bo baramusatira bamukankamira agerageje kwiruka asubira inyuma ngo abahunge akubitana n’undi amugaruza inkoni bituma adandabirana agwa mu maboko ya babandi babiri.
Ati: “ Mu ijoro rya tariki ya 09 Werurwe ahagana Saa mbili ubwo nari ndimo ntaha njya mu rugo nasanze abasore batatu bantegeye mu nzira ni Irankunda, Pierre na Ndahimana, natunguwe no kubona abasore babiri bankankamira bambwira nabi noneho ngerageje gusubira inyuma mbahunga nkubitana n’undi ankubita inkoni mpita nsubira hahandi hari hahagaze babiri. Baramfashe umwe muri bo ampfuka igitambaro kimeze nka sharupe, bampfuka ku munwa ndetse bananjisha amaboko, ubwo barankurubana umwe afashe akaguru undi akandi”.
Akomeza avuga ko bakingeza mu ishyamba batangiye kumusambanya bamwakuranwaho bashwana, ubwo basozaga ituru ya mbere(igikorwa cya mbere) yatekereje ko bagiye kumurekura nawe ngo ngataha ahubwo barakomeza kugeza ubwo acitse intege umubiri wose ku buryo atabashaga kugenda cyakora bagisoza ibyabo bahise bigira inama ngo yo kumwambura ubuzima kugirango atazabavuga kuko ngo yumvaga bajujura ngo ‘tumwice yatubonye atazatuvuga’ ariko umwe muri bo akanga kuko bagerageje kumutera icyuma nka kabiri gusa undi akitanga bakakigarukiriza hejuru ye”.
Nyiramadederi avuga ko yihutiye kujya kwa muganga ku kigo nderabuzima bamuhamagarira imbangukiragutabara imugeza ku Bitaro bya Kibuye nka Saa 23h00’ gusa kubw’amahirwe make asanga Dogiteri waho adahari ngo apimwe, afatwe n’ibizamini, umuganga yahasanze yamusabye kugana Isange One Stop Center naho ahageze ntibamwakira nkuko yabitekerezaga.
Ati: “ Bugicya nahise njya kwa muganga ngo bamfate ibizamini gusa nkigerayo bahise bahamagaza imbangukiragutabara ingeza ku Bitaro bya Kibuye noneho mpageze kubw’ibyago nsanga Dogiteri waho ntawe uhari, ninginga umuganga wanyakiriye ngo amfate ibizamini arabyanga ahubwo angira inama yo kugana Isange One Stop Center, ngezeyo barambwira ngo njye gusezera ku bitaro nabanjeho ndetse ngeze ikirego cyanjye mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB”.
Nyiramadederi watewe ishavu n’ihohoterwa yakorewe, avuga ko asanga ababyeyi b’abo bahungu baramutangaga aho yabaga yagiye hose gushaka ubufasha kuko basaga nk’abatesha agaciro ikibazo cye bityo agasaba kurenganurwa inzego zibishinzwe zigakurikirana neza ikibazo cye agahabwa ubutabera.
Umunyamakuru mu gushaka kumenya amakuru y’imvaho yavuganye na Gitifu w’Umurenge wa Rubengera, Nkusi Medard, maze avuga ko iki kibazo atakizi gusa ubwo bakimenye bagiye kugikurikirana.
Aka gace uyu mubyeyi avuga ko yasambanyirijwemo , bivugwa ko atari ubwa mbere bihabereye, ahubwo uyu abaye uwa gatatu bityo abahagenda bagasaba ko hakazwa ingamba z’umutekano w’abahagenda nijoro.
Leave a comment