Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Karongi yataye muri yombi umugabo ukekwaho kwiyita komanda wa Polisi agutuburira umugore wo muri ako gace, amwizeza kumufungurira umuntu we ufunze.
Ibi byabaye ku wa 19 Ukwakira 2025, mu Murenge wa Bwishyura, Akagari ka Gitarama ho mu Mudugudu wa Josi.
Uyu mugabo w’imyaka 48 y’amavuko yafashwe amaze gutubirira uriya mugore, aho yamuhamagaye kuri telephone amusaba ibihumbi 250 RWF ngo amufungurire umuntu we ufungiye kuri Sitasiyo azira kwiba umuriro w’amashanyarazi.
Uwo mugore watuburiwe ngo yabwiye uwo mugabo ko ayo mafaranga amusaba ntayo afite, baraciririkanya bagera ku bihumbi 150 RWF, amubwira ko abonye ibihumbi 120 RWF, uwo mutubuzi amusaba kuyohereza andi asagaye akazayohereza bitarenze umunsi umwe.
Uwatuburiwe yohereje ayo mafaranga akoresheje umu-agent amafaranga ayoherereza kuri telefoni ibaruye ku mugore ubana n’ukekwa ariko batasezeranye byemewe n’amategeko. Uwo mugabo amaze kubona amafaranga yahise ajya kuyabikuza.
Umugore watuburiwe yakomeje kubitekerezaho, agezaho abimenyesha ubuyobozi, busanga amaze kuyabikuza, umu-agent agaragaza uwabikuje ayo mafaranga kuko asanzwe amuzi, ni uko ukekwa ahita afatwa basanga asigaranye ibihumbi 110 RWF.
SP Twajamahoro Sylvestre, uvugira Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, yatangaje ko ukekwa afungiye kuri Sitasiyo ya RIB na Police Bwishyura mu gihe hagikorwa iperereza ku cyaha akurikiranyweho.
SP Twajamahoro yagize ati: “Turasaba abaturage kwima amatwi ababashuka biyitirira Polisi n’izindi nzego babizeza ko bazabafasha mu bibazo bafite. Abiyitirira polisi twababwira ko bakwiye gucika kuri uwo muco kuko abazajya babifatirwamo bazajya babihanirwa.”
Yaboneyeho no gusaba abaturage kujya bagira amakenga ku babahamagara babizeza kubafunguriza umuntu wabo ufunze, kubasubiza impushya zo gutwara ibinyabiziga n’ibindi.
Ingingo y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wiyitirira urwego rw’umwuga wemewe n’ubutegetsi, iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’ukwezi kumwe ariko kitageze ku mezi atandatu n’ihazabu y’amafaranga atari munsi y’ibihumbi 500 RWF ariko atarenze miliyoni 1 RWF.
Trending
- Rutsiro:Umucungamutungo mu rw’unge rw’amashuri rw GS Rwingongo Tss yatawe muri yombi
- U Rwanda rurushaho guteza imbere abarimu bita ku bana bafite ubumuga – MINEDUC
- Mwalimu Clement wari uzwi mu kwigisha imodoka yiyahuye muri Muhazi
- Kinshasa: Umusirikare mukuru wari witezweho kurandura M23 yafunzwe
- Incamake kuri Maj. Thomas Ritchie umwera wa mbere winjiye muri RDF
- Mali:Umukobwa wakoreshaga TikTok ashyigikira igisirikare yiciwe mu ruhame
- Ngororero: Umubyeyi yabyariye mu modoka itwara abagenzi
- REB yashyize mu myanya abarimu barangije amasomo kuri buruse ya Leta
