Abantu batatu barimo abanyerondo babiri n’umuzamu usanzwe ucunga umutekano ku Biro by’Akagari ka Buhora mu Murenge wa Gishyita mu Karere ka Karongi, batawe muri yombi bazira ko ibendera rw’Igihugu ryari riri kuri ibyo biro ry’akagari ryibwe mu gihe bari banziriye.
Mu gihe iperereza rigikomeje, abatawe muri yombi bafungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Gishyita, ndetse ubuyobozi bufite icyizere ko bashobora gutanga amakuru y’ibura ryaryo.
Umwe mu banyerondo bakoze mu ijoro rimwe n’abatawe muri yombi, yavuze ko abo babiri bari bashyizwe ku Biro by’Akagari ka Buhoro ngo bafatanye n’umuzamu uhasanzwe, ariko bose bahageze barisinzirira.
Yagize ati: “Bakangutse ahagana Saa Munani z’igicuku barebye ibendera bararibura. Umuzamu yahise ahamagara Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Buhoro amubwira ko ibendera ryibwe.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari yahise atanga amakuru ku Murenge, batangira gushakisha ariko kugeza ubu ngo iryo bendera ntiriraboneka.
Gitifu w’Umurenge wa Gishyita, Nsengiyumva Rwandekwe Songa, avuga ko iryo bendera rishobora kuba ryibwe kubera uburangare bw’abo barinzi babuze gukora akazi kabo bakisinzirira.
Yagize ati: “Turacyashakisha ku bufatanye n’abaturage ntituraribona. Kuba bagiye bakisinzirira bose bakibagirwa akazi kabajyanye ni uburangare bukomeye cyane ni yo mpamvu bagomba kugira ibyo babazwa. Mu makuru batanga kuri RIB birashoboka kohari ikiza kumenyekana.”
Gitifu Nsemgiyumva, yasabye abanyerondo n’abazamu guhoza imbere inshingano zabo, uwumva atari buzishobore uwomunsi bitewe n’impamvu zitandukanye akabivuga kare agasimburwa aho gutuma abantu batekereza ko acunze umutekano kandi yisinziriye. (Imvaho Nshya)
Trending
- Rutsiro:Umucungamutungo mu rw’unge rw’amashuri rw GS Rwingongo Tss yatawe muri yombi
- U Rwanda rurushaho guteza imbere abarimu bita ku bana bafite ubumuga – MINEDUC
- Mwalimu Clement wari uzwi mu kwigisha imodoka yiyahuye muri Muhazi
- Kinshasa: Umusirikare mukuru wari witezweho kurandura M23 yafunzwe
- Incamake kuri Maj. Thomas Ritchie umwera wa mbere winjiye muri RDF
- Mali:Umukobwa wakoreshaga TikTok ashyigikira igisirikare yiciwe mu ruhame
- Ngororero: Umubyeyi yabyariye mu modoka itwara abagenzi
- REB yashyize mu myanya abarimu barangije amasomo kuri buruse ya Leta
