Mu ijoro ryacyeye ryo kuri uyu wa 26 Nyakanga 2025, mu Mudugudu wa Rugwiro, Akagari ka Kidahwe, Umurenge wa Nyamiyaga ho mu Karere ka Kamonyi, Umugabo w’imyaka 42 y’amavuko yafashwe akekwaho gusambanya umwana we w’Umukobwa yibyariye w’imyaka 9 y’amavuko.
Amakuru akimenyekana, inzego z’ibanze, DASSO hamwe n’Inkeragutabara/RF( Reserve Force) bakoze Operasiyo yo kumuhiga, baramufata ashyikirizwa RIB Sitasiyo ya Mugina kugira ngo akurikiranwe ku byo akekwaho.
Abaturage baganiriye n’Umunyamakuru wa INTYOZA dukesha inkuru bavuga ko kumenyekana kw’aya mahano byaturutse kuri musaza w’uyu mwana w’umukobwa wasambanijwe na Se umubyara, aho ngo yiboneye Papa wabo asambanya mushiki we, yajya gutaka akamupfuka umunwa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamiyaga, Rafiki yqbuze ko amakuru nk’ubuyobozi bayamenye, ko kandi ukekwa yamaze gufatwa akaba yashyikirijwe RIB.
Mu gihe ukekwaho gusambanya umwana we w’Umukobwa yatawe muri yombi agashyikirizwa RIB, uyu mwana w’umukobwa yahise ajyanwa kwa muganga ku kigo nderabuzima cya Nyamiyaga kugira ngo yitabweho.
