Mu Karere ka Kamonyi haravugwa inkuru y’urupfu rw’umugabo witwa Nshimiyimana Martin w’imyaka 40 y’amavuko, wasanzwe mu Kiraro cy’Inka amanitse mu ikoti rye yari yambaye.
Ibi byabereye mu Murenge wa Rukoma mu Kagari Murehe ho mu Mudugudu wa Uwindagara.
Gitifu w’Umurenge wa Rukoma, Mandera Innocent, yemeje iby’uru rupfu avuga ko bahawe raporo ko uyu mugabo witwaga Nshimiyimana Martin akomoka mu Murenge wa Ngamba, yapfuye bigakekwa ko yiyahuye.
Gitifu Mandera avuga ko Nshimiyimana Martin yabaga iwe mu rugo mu Murenge wa Ngamba akaza gusura inshoreke ye utuye mu Murenge wa Rukoma.
Yagize ati: “Buri gihe yazaga kureba iyo nshoreke ye, ubu nibwo twakiriye amakuru ko yaba yiyahuriye muri icyo kiraro cy’Inka.”
Gitifu Mandera akomeza avuga ko babajije umugabo witwa Niyonteze Perine w’imyaka 47 y’amavuko uhafite ikiraro ababwira ko yari asanzwe ahaza bugacya asubira iwe mu rugo.
Gitifu avuga ko mu buhamya uwo mugabo yatanze yababwiye ko baherukana ejo ku Cyumweru Taliki 25 Gicurasi 2025 Saa Kumi n’imwe z’umugoroba.
Gusa uyu muturage akaba adasobanura uko yageze muri icyo kiraro.
Avuga ko bategereje rya RIB kugira ngo hakorwe iperereza ku cyaha cyateje urupfu rwa Nshimiyimana Martin.
Ubwo UMUSEKE dukesha iyi nkuru bakoraga iyi nkuru umurambo wa Nyakwigendera uracyamanitse muri iki kiraro mu gihe bategereje ko RIB na Polisi bahagera.
Leave a comment