Home AMAKURU Kamonyi: Ukekwaho gutema urutoki rw’umuturage yafashwe
AMAKURU

Kamonyi: Ukekwaho gutema urutoki rw’umuturage yafashwe

Umugabo w’imyaka 32 y’amavuko wo mu karere ka Kamonyi, Umurenge wa Karama, Akagari ka Bunyonga, Umudugudu wa Nyenyeri ukekwaho kwirara mu murima w’umuturage agatema insina 36, ibitoki akabitema agashyira hasi bimwe akabyangiza biri ku nsina zihagaze yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kamonyi.

Amakuru  bamwe mu baturage b’aho uyu mugabo ukekwaho ubu bugome yabukoreye, babwiye umunyamakuru ko uyu ukekwa yafashwe kuri uyu wa Kabiri, nta masaha menshi aciyeho hagaragaye ibyabaye.

Bavuga kandi ko uyu mugabo aturanye n’uwo akekwaho ko yakoreye ubu bugome bwo kujya mu murima akangiza urutoki rwe, aho hari n’insina zari zifite ibitoki birimo ibyari mu gihe cyo gusarurwa, ibyo atatemye ngo bigwe hasi atemye insina, yatemaguye ibitoki bikiri hejuru.

Aba baturage babwiye kandi umunyamakuru ko uwatawe muri yombi yari umugabo wibana mu rugo wenyine kuko umugore n’abana be ngo bari baramuhunze bakagenda bahunze amahane n’ihohoterwa bakorerwaga kenshi mu rugo. Bivugwa kandi ko yakundaga kugirana amakimbirane y’imbibi n’uwo avugwaho gukorera ibikorwa akurikiranyweho.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye yavuze ko ukekwa muri ibi bikorwa bibi yatawe muri yombi na Polisi, akaba yahise ashyikirizwa Sitasiyo ya Polisi na RIB i Kayenzi ari nabo bashinzwe Umurenge wa Karama.

SP Emmanuel Habiyaremye, avuga ko Polisi iburira n’undi wese watekereza gukora ibikorwa bibi nk’ibyo uyu yakoze cyangwa se agakora ibindi bigize icyaha ko Polisi itazamwihanganira, ko n’uwagerageza kwihisha azahigwa kugeza afashwe agashyikirizwa amategeko, agahanirwa ibyo yakoze.

Written by
Sam Kabera

Sam Kabera is a Rwandan journalist and media professional who has been active in the field since 2015. He has contributed to various media outlets, including Nonaha.com,Bwiza.com,ATV and Hanga.rw, and has also worked in television journalism. Kabera's contributions to Rwandan media and education reflect his commitment to promoting inclusive and impactful storytelling in both journalism and academia. Through his multifaceted roles in journalism, education, and community service, Sam Kabera has made significant contributions to Rwandan society, promoting inclusive development and positive change.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

RIB yafunze abagabo babiri batambutsaga ibiganiro by’inyigisho z’idini ya Islam kuri YouTube

Abagabo babiri batambutsaga ibiganiro ku muyoboro wa YouTube witwa ‘Dawa Rwanda TV’...

RIB yataye muri yombi umuyobozi w’ikigo cyitwa Vibaba

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Uwihanganye Bashir washinze ikigo cyitwa...

“Pedophilia”Indwara ikunze kwibasira abagabo bakifuza kuryamana n’abana bato

Indwara ya “Pedophilia ” yibasira abakuru bakifuza gukora imibonano mpuzabitsina n’abana bakiri...

Nyabugogo: Imodoka ya Volcano y’amashyanyarazi ihakoreye impanuka ikomeye

Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Kamena 2025,ahagana...