Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Tuyishime Manassé, usanzwe ari umukozi w’Umurenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Runda buvuga ko butazi impamvu RIB yafunze Tuyishime Manassé bukavuga ko butaramenya icyaha akurikiranyweho akekwa gukora.
Gitifu w’Umurenge wa Runda Ndayisaba Jean Pierre Egide yatangaje ko RIB yasanze Manassé ari mu kazi iramufata imujyana kumufungura i Kigali.
Yagize ati: “Ntabwo batubwiye icyo afungiye dosiye ifitwe na RIB.”
Gitifu Ndayisaba akomeza avuga ko batazi aho uyu mukozi aherereye usibye kumva ko afungiye i Kigali.
Umuseke dukesha iyi nkuru bavuga ko Tuyishime Manassé yafataga mudasobwa agahindura amwe mu makuru yo muri serivisi y’irangamimerere uko yishakiye, gusa Ubuyobozi bw’Umurenge buvuga ko icyo cyaha akekwaho batakizi.
Ku rundi ruhande hari abavuga ko Tuyishime nta hantu ahurira na serivisi zo mu irangamimere kuko atabifite mu nshingano.
Tuyishime Manassé akora mu bunyamabanga rusange bw’Umurenge wa Runda akaba ashinzwe kwakira no guha serivisi nziza abagana Umurenge (Customer Care).
Andi makuru ari bumenyekane kuri iyi nkuru, turayagarakuho mu nkuru zacu ziri butambuke
Leave a comment