Home AMAKURU Kamonyi: RIB yafunze umukozi w’Umurenge wa Runda
AMAKURU

Kamonyi: RIB yafunze umukozi w’Umurenge wa Runda

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Tuyishime Manassé, usanzwe ari umukozi w’Umurenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Runda buvuga ko butazi impamvu RIB yafunze Tuyishime Manassé bukavuga ko butaramenya icyaha akurikiranyweho akekwa gukora.

Gitifu w’Umurenge wa Runda Ndayisaba Jean Pierre Egide yatangaje ko RIB yasanze Manassé ari mu kazi iramufata imujyana kumufungura i Kigali.

Yagize ati: “Ntabwo batubwiye icyo afungiye dosiye ifitwe na RIB.”

Gitifu Ndayisaba akomeza avuga ko batazi aho uyu mukozi aherereye usibye kumva ko afungiye i Kigali.

Umuseke dukesha iyi nkuru bavuga ko Tuyishime Manassé yafataga mudasobwa agahindura amwe mu makuru yo muri serivisi y’irangamimerere uko yishakiye, gusa Ubuyobozi bw’Umurenge buvuga ko icyo cyaha akekwaho batakizi.

Ku rundi ruhande hari abavuga ko Tuyishime nta hantu ahurira na serivisi zo mu irangamimere kuko atabifite mu nshingano.

Tuyishime Manassé akora mu bunyamabanga rusange bw’Umurenge wa Runda akaba ashinzwe kwakira no guha serivisi nziza abagana Umurenge (Customer Care).

Andi makuru ari bumenyekane kuri iyi nkuru, turayagarakuho mu nkuru zacu ziri butambuke

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Nyamasheke: Umwana w’imyaka 16 yasanzwe mu mugozi yapfiriye mu rugo yabagamo

Mu Karere ka Nyamasheke haravugwa inkuru y’umwana witwa Tuyizere Amos w’imyaka 16...

Urubyiruko rw’Abakorerabushake rwa Gatenga bunamiye Abatutsi ibihumbi 59 bashyinguye mu Rwibutso rwa Nyarubuye  

Kuri uyu wa 10 Gicurasi 2025, Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu murenge wa Gatenga,...

Musanze: Umusore yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’imyaka itanu

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Muhoza...

Polisi yafunze umusekirite wateze umufana wa Rayon Sports akagwa igihumure

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yafunze ushinzwe umutekano wateze umufana wa Rayon...