Mu Karere ka Kamonyi haravugwa inkuru y’umusaza witwa Semivumbi Abdoul w’imyaka 62 y’amavuko, watawe muri yombi akekwaho kwica umugore wakoraga uburaya, kuko yapfiriye iwe ubwo yari ahamucyuye.
Uyu musaza wari acumbitse mu Mudugudu wa Bikimba, Akagari ka Kigese ho mu Murenge wa Rugarika ngo yagiye gutabaza ubuyobozi bw’umudugudu yari acumbitsemo, abubwira ko yaari agiye gucumbikira umugore, bagera aho aba agahita apfa.
Uwo musaza avuga ko “ku wa 28 Gicurasi 2025 ahagana saa Moya z’ijoro, avuga ko yahuriye n’umuntu w’umugore mu kabari, akamuzana iwe ngo bararane, maze yamugeza mu nzu agahita yikubita ahita hasi ashiramo umwuka.”
Ubuyobozi bw’umudugudu bwihutiye kugera iwe, busanga koko uwo mugore yapfuye, umutwe we uri ku buriri, na ho ikindi gice kiri hasi.
Bamwe mu baturage batuye muri ako gace, babwiye itangazamakuru ko uwo musaza yavuze ko uyu nyakwigendera akigera mu rugo, yafashwe n’uburwayi bumeze nk’igicuri.
Bakomeza bavuga ko nyakwigendera yapfuye bataragera ku ngingo yo kuryamana, ariko ababibonye basanze yari asigaranye imyenda y’imbere gusa.
Gitifu w’Umurenge wa Rugarika, Nkurunziza Jean de Dieu, yatangaje ko inzego z’umutekano zatangiye iperereza ngo hamenyekane icyishe uyu mugore.
Yagize ati: “Icyahise gikorwa ni uguhita bajyana umuntu gusuzumwa, turategereje ngo tumenye icyo iperereza rizatwereka.”
Mu gihe iperereza rigikomeje, uriya musaza yatawe muri yombi.
Leave a comment