Mu Karere ka Kamonyi habereye impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa Truck Shanx yavaga mu Mujyi wa Kigali yerekeza mu Karere ka Muhanga, yagonze abantu bari bahahagaze bategereje imodoka zibatwara, umwe ahita ahasiga ubuzima abandi 11 barakomereka.
Iyi kamyo yakoze impanuka ubwo yari igeze mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Musambira mu Kagari ka Kivumu ho mu Mudugudu wa Wimana, ku mugoroba wo ku wa 21 Nyakanga 2025.
Iyo kamyo yavaga i Kigali yerekeza i Muhanga yageze hafi y’ikiraro cy’umugezi wa Kayumbu, irenga umuhanda, igonga ibyuma bikikije ikiraro kirangirika irakomeza igonga n’abantu bari ku muhanda bategeje imodoka zibatwara, umwe ahita apfa, abandi 11 barakomereka.
Bamwe mu babonye iyi mpanuka iba bavuze ko iyo kamyo yari iya sosiyete ikora sima ikorera mu Karere ka Muhanga.
SP Emmanuel Kayigi, Uvugira Polisi y’Igihugu, Ishami Rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko iyi mpanuka yatewe no kubura feri kw’iyi modoka ari na byo byayiteye kurenga umuhanda ikagonga abantu.
Yagize ati: “Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku Bitaro bya Kabgayi na ho abakomeretse bajyanwe ku Bitaro bya Remera Rukoma abandi bajyanwa mu Bitaro bya Kabgayi.”
