Abasore babiri bavukana bo mu Karere ka Kamonyi, bashyinguwe nyuma yo gupfira mu kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro, bikekwa ko ari Gaz yabigizemo uruhare.
Iki gikorwa cyabaye ku wa Gatatu Taliki 28 Gicurasi 2025, mu Mudugudu wa Bugoba mi Kagari ka Bugoba ho mu Murenge wa Rukoma.
Bamwe mu bagize umuryango wa ba nyakwigendera bavuga ko ku Cyumweru Taliki 25 Gicurasi 2025, aribwo abo basore batangiye kwibazwaho nyuma yuko bagiye gucukura mu kirombe cy’amabuye y’agaciro mu buryo butemwe ntibagaruka.
Bavuga ko umuryango bavukamo watangiye guhangayika cyane bukeye ku wa Mbere kuko iyo bajyagayo bahitaga baza bituma batangira kubashakisha no kubaririza amakuru yabo cyakora, nyuma baza kubwirwa ko basanzwe mu kirombe bapfuye bikekwa ko ari Gaz irimo imbere yabahejeje umwuka.
Bagize bati: “Abantu bacu bari basanzwe bajya gucukura amabuye y’agaciro rwihishwa muri kiriya kirombe, ku Cyumweru nibwo twatangiye kubatekerezaho, twibaza aho bari nyuma yuko batagarutse kandi bari basanzwe baza.”
“Bukeye nibwo twakiriye amakuru avuga ko hari abasore babiri basanzwe mu kirombe bapfuye, byatangajwe n’abandi bagiye gucukurayo amabuye, aho bavuze ko binjiyemo imbere bagatungurwa no kubasangamo bapfuye, gusa byemejwe neza n’umusekirite uharinda wahise uhunga nyuma yo kubona ko byamugiraho ingaruka mbi.”
Umuryango wa Dismas na Dawidi wafashe icyemezo cyo kubakura mu kirombe, ku wa Kabiri bitegura kubashyingura, ariko kuri uwo munsi batungurwa no kubona abakozi ba RIB baje kubasaba ko bagomba kubanza kujya imirambo ya ba nyakwigendera ku Bitaro kugira ngo ikorerwe isuzuma.
Gitifu w’Umurenge wa Rukoma, Mandera Innocent, yahamije aya makuru aboneraho no gusaba abaturage byu mwihariko urubyiruko kwirinda kujya gushabikira mu birombe byafunzwe bitagikorerwamo byemewe n’amategeko.
Ati: “Amakuru turayazi, twamenye ko bagiye gucukura muri icyo kirombe cyari cyarafunzwe, bagiye gucukuramo ibizwi nko guheba. Amakuru y’urupfu rwabo yatangiye gusakazwa na bagenzi babo bagiyemo bagasanga bapfuye. Icyo dusaba abaturage byu mwihariko urubyiruko kwirinda kwishora mu birombe byafunzwe ahubwo bagomba gusaba akazi muri kompanyi zikorera mu birombe byemewe n’amategeko.”
BTN TV dukesha iyi nkuru bavuga ko muri aba basore babiri bitabye Imana harimo umwe wari ufite ubukwe dore ko yari ari hafi kuzuza inzu azashakiramo.
Leave a comment