Itagazamakuru ryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryahise ikibazo cy’uburwayi bwa Joe Bien ubwo yari akiri Perezida w’icyo gihugu, byatumye abaturage baritakariza icyizere.
Ibi byagarutsweho na Karoline Leavitt, uvugira Ibiro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru, aho yavuze ko Biden atashoboraga kuzuza neza inshingano ze, kubera ibibazo by’uburwayi yari afite cyane ‘ikibazo cy’ubwonko’.
Karoline yagize ati: “Abanyamerika barebye Perezida wacu agorwa no kuzuza inshingano ze za buri munsi, kandi nta muntu n’umwe mu bitangazamakuru wifuzaga kwandika kuri ibyo.”
Karoline akomeza avuga ko kutavuga ukuri ku buzima bwa Biden byatumye abaturage benshi batakaza icyizere bari bafitiye itangazamakuru ryo muri Amerika.
Yibukije ko igihe Prezida Trump yari mu bikorwa byo kwiyamamaza, yakunze kugaruka ku bibazo by’ubuzima bwa Biden, nyamara ngo benshi bamuhinduraga umubeshyi.
Ibi byagarutsweho na Karorine biherutse no gukorwaho ubushakashatsi n’ikigo cya Gallup, bwagaragaje ko icyizere Abanyamerika bagirira itangazamakuru cyamanutse ku kigero kiri munsi ya 50%, aho 31% bavuze ko bizera itangazamakuru mu gihe 36% bavuze ko bataryizera na gato.
Nyuma y’uko Biden atitwaye neza mu biganiro mpaka, ishyaka rye ryamusabye guhagarika ibikorwa byo kwiyamamariza manda ya kabiri yari yemerewe, icyo gihe abantu benshi babifashe nk’ikimenetso cy’uko afite ibibazo byo mu mutwe.
Leave a comment