Home UBUREZI Ishuri rya Sainte Trinite Nyanza TSS ryirukanye burundu abanyeshuri 16
UBUREZI

Ishuri rya Sainte Trinite Nyanza TSS ryirukanye burundu abanyeshuri 16

Mu Karere ka Nyanza haravugwa inkuru y’iyirukanwa ry’abanyeshuri 16 biga mu mwaka wa Gatandatu ku ishuri rya Sainte Trinite Nyanza TSS.

Abo banyeshuri birukanywe burundu bashinjwa kugira imyitwarire mibi bigaga ku ishuri rya Sainte Trinite Nyanza TSS, riherereye mu Karere ka Nyanza ho mu Murenge wa Kigoma.

Abo banyeshuri baregwa n’ubuyobozi bw’iki kigo; gusohoka ikigo banyuze ahatemewe, kunywa inzoga bagasinda no kuba batambara imyambaro y’ishuri.

Abirukanywe burundu barimo abahungu icumi n’abakobwa batandatu.

Diregiteri wa ririya shuri, Jerome Mbiteziyaremye, yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko koko abanyeshuri 16 birukanywe burundu.

Diregiteri Mbiteziyaremye akomeza avuga ko bariya banyeshuri bagiye bihanangirizwa mu bihe bitandukanye, banahabwa ibihano bito bito ariko bakanga guhinduka ku buryo bagiye banatumwa ababyeyi ariko ibyo bahaniwe ntibabihindure.

Nta munyeshuri wabashije kuganiriza umunyamakuru ku bihano bahawe, icyakora bamwe mu bantu ba hafi n’aba banyeshuri birukanywe, bavuga ko basa n’abari barigize ibihazi bityo kubirukana byari byaratinze.

Nadine Kayitesi, Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, avuga ko ubuyobozi bw’ishuri rya Sainte Trinite Nyanza TSS bwababwiye ko birukanye abanyeshuri kubera amakosa yo gutoroka ikigo nijoro bakajya mu isantere bakanywa inzoga, bagarutse basimbuka ikigo.

Mu banyeshuri 16 birukanywe 15 bemerewe kuza gukora ikizamini cya leta haba icyanditse na ‘Pratique’ ariko batajya mu kigo ngo babemo ahubwo baba hanze yacyo ndetse ntibemerewe kuza kwigira mu kigo.

Mu gihe undi umwe muri bo we atemerewe gukora ikizamini cya leta kuko we ubuyobozi bw’ishuri bumurega amakosa akomeye arimo no gushaka kurwanya umwarimu no kumumenera tetefoni.

Ibyo byiyongeraho ko yashatse no kumutegera mu nzira ariko hakitabazwa inzego z’umutekano (DASSO).

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Kamonyi: Diregiteri aravugwaho kugurisha ibiryo by’abanyeshuri

Umuyobozi w’ishuri ribanza rya Munoga riherereye mu Mudugudu wa Munoga, Akagari ka...

Ibibazo biri mu burezi mu karere ka Rwamagana bizakemurwa n’ande?

Hashize iminsi itari mike  akarere ka Karere ka Rwamagana kavugwamo ibibazo bitandukanye...

Nyamasheke: Abanyeshuri birukanwe bazira kurya amandazi

Hari ababyeyi bo mu Karere ka Nyamasheke mu Murenge wa Shangi barerera...

Kwirinda akavuyo ku mashuri ni bimwe mu byagendeweho hagenwa igihe umwarimu ashobora gusaba kwimurwa – Minisitiri Joseph Nsengimana

Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana yasobanuye impamvu umwarimu ahabwa imyaka itatu kugira ngo...