Nyuma y’igihe kinini atagaragara mu ruhame kubera intambara Iran yarimo na Isiraheli, Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei, yongeye kugaragara mu ruhame ubwo yitabiraga ibirori by’Idini ya Isilamu mu musigiti uri mu murwa mukuru wa Tehran.
Amashusho yaciye kuri Televiziyo ya Leta ya Iran yagaragaje Khamenei asuhuza abayoboke b’Abashia bari bateraniye mu musigiti bizihiza ibirori bibanziriza Umunsi Mukuru wa Ashura. Ni ibirori Abayisilamu b’Abashia bafata nk’icyunamo, bibukaho urupfu rwa Imam Hossein, umwuzukuru w’intumwa Muhammed, wishwe mu ntambara ya Karbala mu kinyejana cya karindwi.
Ibi byabaye nyuma y’amezi atatu Iran irwana intambara ikomeye na Isiraheli yatangiye ku wa 13 Kamena 2025. Iyo ntambara, yahitanye abasirikare bakuru b’Ingabo za Iran n’abashakashatsi bo ku rwego rwo hejuru mu bya gisirikare, ndetse ikangiza ibikorwa remezo by’igihugu mu buryo bukomeye. Mu minsi 12 y’imirwano, abantu barenga 900 barapfuye ku ruhande rwa Iran, abandi ibihumbi barahunga imijyi. Ibitero bya misile n’indege z’intambara byarimbuye ibice bikomeye bya Tehran, Isfahan, n’indi mijyi.
Kuva ubwo intambara yatangiraga, Ayatollah Khamenei ntiyigeze yongera kugaragara mu ruhame. Ubutumwa bwe bwanyuzwaga kuri televiziyo mu buryo bwa videwo zafashwe aho bivugwa ko yari yihishe, mu rwego rwo kumurinda ibitero byahitanye bamwe mu bayobozi b’inkoramutima be.
Igaruka rye mu ruhame ryakiriwe n’ibyishimo byinshi. Abaturage barakomeye amashyi, bamwe bamukoma mu mashyi y’urukundo, abandi basakaza amashusho ye ku mbuga nkoranyambaga, bavuga ko kugaragara kwe bibahaye ikizere cy’uko igihugu kigarura icyizere n’ubumwe.
Mu ijambo rye rishya, Khamenei yashimiye abaturage bagize ukwihangana, ashimangira ko “Iran izakomeza guhagarara ku mahame yayo n’umurage w’intumwa y’Imana.” Yibukije ko urupfu rwa Imam Hossein ari urw’intwari zitananirwa n’akarengane, asaba abaturage gukomeza kuba maso no gushyigikira abarinzi b’igihugu.
Abasesenguzi b’akarere bavuga ko kugaragara kwa Khamenei ku mugaragaro bishobora kuba bigamije kugarura icyizere muri rubanda nyuma y’iminsi y’akaduruvayo, gucika intege no guhungabana gukomeye kwabaye mu gihugu hagati.
Nubwo intambara yaciye intege Iran, igaruka rya Khamenei rishobora gusubiza umutima mu nda abayoboke be, ndetse no gukomeza isura y’ubutegetsi bukomeye kandi budakuka imbere y’ibitero by’amahanga.