Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 28 Mata 2025, Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yemeje itegeko rishyiraho umusoro w’ubukerarugendo ku macumbi.
Iri tegeko ryatowe n’Abadepite 70 bose bitabiriye Inteko Rusange, rikaba riteganyijwe gutangira gukurikizwa ku ya 1 Nyakanga 2025.
Nk’uko Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yabisobanuye, ibigo byose bitanga serivisi z’amacumbi kuva kuri hoteli kugeza ku macumbi aciriritse, bizajya bitanga umusoro ungana na 3% by’amafaranga yishyurwa icyumba. Umusoro uzajya wishyurwa buri kwezi, mu gihe kitarenze iminsi 15 nyuma y’ukwezi kwishyuwe.
Iri tegeko riri mu rwego rwo gushyira mu bikorwa Icyerekezo 2050 no kongera ubushobozi bwo kwigira binyuze muri Gahunda ya Guverinoma yo Kwihutisha Iterambere (NST2). Biteganyijwe ko rizafasha mu kongera amafaranga ava mu bukerarugendo, aho u Rwanda ruteza imbere ubukerarugendo burengera ibidukikije, rugamije kwinjiza nibura miliyari 1.1$ y’amadolari ya Amerika mu 2029.
Depite Tumukunde Gasatura, Umuyobozi wa Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga n’Umutekano, yavuze ko itegeko ryatowe nta mpinduka nyinshi ryagizwemo, mu gihe Depite Nyirabazayire Angelique yibajije ku micungire y’iyo 3% ku mafaranga atarakirwa, asobanurirwa ko bikurikizwa nk’imisoro ya VAT.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Imari ya Leta, Godfrey Kabera, yasobanuye ko umusoro uzishyurwa n’umuguzi wa nyuma, haba ku mahoteli, ku macumbi yoroheje cyangwa ku macumbi nka Airbnb.
Abadepite banatoye andi mategeko mashya arimo itegeko rishyiraho amahoro y’ibidukikije ku bikoresho bya pulasitiki bitumizwa hanze, amahoro kuri lisansi na mazutu agenewe ibigega by’ibikomoka kuri peteroli, ndetse n’amahoro yo gusana imihanda.
Leave a comment