Makamba, ku wa 11 Ukwakira 2025,inkongi y’umuriro yatangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu ahagana saa mbili n’igice (8h30) mu kigo cy’amashuri y’imyuga cya Nyabigina, giherereye mu Komine ya Makamba, intara ya Burunga mu Majyepfo y’u Burundi.
Iyo nkongi yakongoye burundu dortoir yari icumbikiye abanyeshuri bo mu mwaka wa kabiri, ibikoresho birimo matela 30, ibitanda 60 n’ibindi byinshi by’abanyeshuri bwite birakongoka.
Abanyeshuri bahuye n’icyo kibazo bavuga ko batakaje byose birimo imyambaro, amakaye, amafaranga y’ishuri, amafaranga bari barizigamiye ndetse n’ibindi bikoresho by’agaciro.
“Ntacyo dusigaranye na kimwe, ndetse n’amafaranga twari dufite yo gukoresha mu bikorwa by’ishuri no mu miryango y’urubyiruko Gatolika byahiye byose,” nk’uko umwe mu banyeshuri wari ukiri mu gahinda yabivuze.
Nk’uko umwe mu barezi b’ishuri yabitangaje,avuga ko icyateye inkongi gishobora kuba ari insinga z’amashanyarazi zishaje cyangwa uburyo butari bwo bwo gucomeka telefone bamwe mu banyeshuri bakoreshaga.
Umuyobozi w’abanyeshuri bacumbitse muri iryo shuri yemeje uburemere bw’icyo cyago, asaba ubufasha bwihutirwa kugira ngo abo banyeshuri bashobore gukomeza amasomo mu buryo bworoheje bushoboka.
Ubuyobozi bwa Komine ya Makamba ndetse n’umwepisikopi wa diyosezi y’Abangilikani ya Makamba basuye aho inkongi yabereye kugira ngo barebe uko ibintu byifashe no gutangira gufasha abafashwe n’icyo kibazo.
Ishuri ry’imyuga rya Nyabigina, rikaba ari irya kiliziya Angilikani, rifite ubu abanyeshuri 392 bacumbitse. Ryari risanzwe rifite ibibazo by’ibikoresho n’ibikorwaremezo bike. Ndetse ritaragira imodoka ya serivisi mu gihe kirenga imyaka icumi, bikagora cyane guhangana n’ibibazo byihutirwa no gutwara abanyeshuri.
Ni ikibazo gikomeye gikeneye ubufatanye n’ubumwe bwa buri wese kugira ngo bifashe abanyeshuri n’ishuri ryabo rikomeje guhura n’ingaruka z’iyi nkongi.
