Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu taliki 02 Gicurasi 2025, mu Mujyi wa Uvira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, haramutse imirwano ihanganishije Ingabo za FARDC n’urubyiruko rubarizwa mu ihuriro rya Wazalendo.
Abatuye muri uyu mujyi babanje gukeka ko abarwanyi ba M23 baba bawinjiyemo. Hashize hafi iminsi 7 abasirikare ba FARDC na Wazalendo badacana uwaka mu Mujyi wa Uvira.
Ibi byafashe indi ntera ubwo ku wa Kane taliki 01 Gicurasi 2025, impande zombi zatangiye kurasana mu buryo bweruye. Iyo mirwano yatangiye mu masaha y’igitondo itangirira ahitwa i Kasenga nyuma ikwira mu bice bihakikije.
Ahagana Saa yine zo kuri uyu wa Kane, impande zombi zahagaritse imirwano, gusa mu masaha ya nyuma ya Saa sita muri ibyo bice hongeye kumvikana urusaku rw’amasasu rwumvikanye umwanya muto.
Abaturage batuye ahitwa i Kakombe bavuga ko urusaku rw’amasasu rwakomeje kumvikana mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, bakavuga ko nta mahitamo yandi bafite uretse guhunga.
Bivugwa ko abarwanyi ba Wazalendo bashaka kwambura intwaro ingabo za FARDC, bashinja ko iyo bumvise abarwanyi ba M23 bahita bakuramo akabo karenge.
Wazalendo bavuga ko kandi abasirikare ba Leta bamaze gutegura ubwoto bugomba kubambutsa bubajyana i Kalemie, mu gihe Abarwanyi ba M23 baba bateye Umujyi wa Uvira.
Ikindi ngo FARDC na Wazalendo barapfa ko babangamirana mu bikorwa by’ubujura bwiganje muri Uvira no guhohotera abaturage ku manywa y’ihangu.
Amakuru ahari ni uko ingabo z’Uburundi zoherejwe kurinda Umujyi wa Uvira zidashaka kwivanga muri iyi mirwano, kuko basa n’abarambiwe iyi mirano boherejwemo ku nyungu za Perezida Ndayishimiye.
Leave a comment