Mu cyumweru gishize, intambara yongeye kubura mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho Ingabo za Leta (FARDC) zahanganiye n’umutwe wa M23 mu duce twa Lunyasenge, Katundu na Musenda, twose duherereye muri teritwari ya Lubero, Intara ya Kivu y’Amajyaruguru. Iyi mirwano, yabaye ku itariki ya 2 Gicurasi 2025, yatumye abarwanyi ba M23 bafata uduce batatu, bituma abaturage benshi bahunga bagana mu gace ka Kasindi kari ku mupaka wa RDC na Uganda.
Abaturage bahunze bavuga ko umutekano wabaye muke mu buryo butunguranye, abantu batangira guhunga mu mwijima, bamwe bataye imiryango n’ibyabo. Umwe mu baturage yagize ati: “Abantu bahunze Lunyasenge. Biragoye kumenya umubare w’abapfuye, cyane ko aka gace kafashwe n’inyeshyamba.” Aya magambo agaragaza urujijo n’ubwoba abaturage barimo muri ibi bihe.
Ku wa 4 Gicurasi, byemejwe ko M23 yakomeje kwagura ibice ifite ku butaka, yambura ingabo za Leta utundi duce twa Katundu na Musenda, dukomeza gushimangira ko umutwe wa M23 uri gukoresha imbaraga nyinshi mu kwigarurira intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Nubwo M23 nta jambo ryasohowe kuri iyi mirwano, uyu mutwe wagiye usobanura ko buri gihe ufashe akarere aba ari mu rwego rwo kwirinda ibitero bya FARDC cyangwa kurengera abasivili bavugwaho guhohoterwa n’inzego za Leta. Icyakora, ubutegetsi bwa Congo buhakana ibyo busaba ko M23 ishyira intwaro hasi, igasubira aho yahoze nk’uko byasabwe n’amasezerano mpuzamahanga.
Umuvugizi w’ingabo za Leta zikorera muri Kivu y’Amajyaruguru, Colonel Mak Hakuzay, yavuze ko abarwanyi ba M23 barenze ku masezerano y’agahenge yari yashyizweho tariki ya 23 Mata 2025 i Doha muri Qatar. Yagize ati: “Ingabo zacu zifite uburenganzira bwo gusubiza igihe cyose zatewe, cyane cyane iyo agahenge karanzwe no kurengwa n’inyeshyamba.” Ibi byagaragaje ko n’ubwo ibiganiro by’amahoro bikomeje, intambara ku butaka ikomeje gufata indi ntera.
Nubwo impande zombi zigeze kumvikana ku guhagarika imirwano mu rwego rwo guha amahirwe ibiganiro by’amahoro, nta na rumwe rugaragaza kugabanya ibikorwa bya gisirikare. Ahubwo, amakuru aturuka mu Karere k’Amajyaruguru na Amajyepfo ya Kivu yemeza ko buri ruhande rukomeje gushimangira ibirindiro, binyuze mu kongera abasirikare n’ibikoresho bya gisirikare.
Imirwano ikomeje hagati ya FARDC na M23 yongeye guhembera umwuka mubi mu Burasirazuba bwa RDC, aho abaturage basanzwe mu bwigunge no mu bwoba bwo guhungira ubuzima. Uyu murongo w’imvururu utanga isura y’uko amahoro akomeje kuba inzozi ku baturage b’aka karere, mu gihe ibiganiro bigaragara nk’ibihuzagurika nubwo impande zombi zivuga ko zibishyigikiye.
Mu gihe hataraboneka igisubizo kirambye, ubuzima bw’abasivili ni bwo bukomeje kwibasirwa kurusha ibindi.
Leave a comment