Mu gihugu cya Albania, intambwe idasanzwe mu gukoresha ikoranabuhanga yateje impaka zikomeye mu Nteko Ishinga Amategeko, nyuma y’uko Minisitiri w’Intebe Edi Rama atangaje ko yashyizeho ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI) nka minisitiri.
Iri koranabuhanga ryiswe Diella, ryahawe inshingano zo gucunga amasoko ya Leta, mu rwego rwo kurwanya ruswa no kongera imikorere isukuye mu gucunga umutungo wa rubanda.
Ku wa 14 Nzeri 2025, Diella yahawe ijambo bwa mbere mu Nteko, isoma imbwirwaruhame y’iminota itatu. Yagaragaje ko idashyizweho ngo isimbure abantu, ahubwo ifite inshingano zo gufasha mu mikorere myiza ya Leta.
“Ntabwo ndi hano mu gusimbura abantu, ahubwo naje kubafasha mu byo mwari musanzwe mukora,” ni ubutumwa bwa Diella bwateye umwiryane n’impaka mu badepite.
Yakomeje ivuga ko nta byifuzo cyangwa inyungu bwite igira, ahubwo igamije gukurikiza amabwiriza n’indangagaciro za Leta.
Ariko abadepite bo mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi ntibanyuzwe, bavuga ko ibi bihabanye n’itegeko nshinga, ndetse ko bishobora no kongera amahirwe yo kurya ruswa mu buryo bundi.
Mu kwiregura, Diella yavuze ko itegeko nshinga rigena uburyo serivisi zitangwa ku baturage, ariko ritavuga ko abatanga izo serivisi bagomba kuba abantu bafite amaraso n’umubiri.
Ibi byateje umwuka mubi mu nteko: abadepite batavuga rumwe n’ubutegetsi barya karungu, batangira gusakuza no kumena amacupa, ibintu bihinduka akaduruvayo mu cyumba cy’inteko.
Diella, ifite ishusho y’umugore wambaye imyambaro gakondo yo muri Albania, yashyizwe ku rubuga e-Albania kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka, nk’igikorwa cy’ikitegererezo mu kongera imikoreshereze y’ikoranabuhanga mu gihugu.
Minisitiri w’Intebe Rama ashimangira ko iyi ari intambwe yo gufasha Albania kuba igihugu gihagaze neza mu ikoranabuhanga, no kugera aho mu mwaka wa 2030 nta muntu uzajya ukoresha amafaranga mu ntoki, ahubwo buri wese akazajya yishyura hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga.
