Abatuye Umurenge wa Kibangu mu karere ka Muhanga, bavuga ko ikiraro kizwi ku izina rya Buruge gihuza Umurenge wabo n’Akarere ka Ngororero mu Murenge wa Ngororero unyuze ku mugezi wa Nyabarongo, nyuma yo kwangirika byatumye imihahiranire igorana, bakifuza ko ubuyobozi bubafasha kigasanwa mu buryo burambye.
Umwe mu bamotari avuga ko hari igihe yigeze kugwa muri iki kiraro, ku buryo yifuza ko ubuyobozi bwabafasha kigakorwa noneho bakoroherwa no gutwara abagenzi.
Ati: “Umva nkubwire iki kiraro nakiguyemo Telefoni yanjye igwamo irabura gusa ngira Imana njyewe mba muzima na Moto isigara ihagamye mu byuma byacyo, muri make jyewe ndifuza ko ubuyobozi budufasha kigakorwa kugira ngo tworoherwe noneho n’abagenzi boroherwe no kugenda.”
Umwe mu babyeyi ukorera mu Karere ka Ngororero ataha mu Murenge wa Kibangu, avuga ko ikiraro cya Buruge gikwiye gukorwa kuko usanga iyangirika ryacyo ryarabashyize mu bwigunge.
Ati: “Njyewe ndifuza ko badufasha iki kiraro kigakorwa, kuko usanga tugorwa no kugera mu Ngororero, kuko hari igihe bidusaba kuzenguruka tunyuze i Rugendabari, ku buryo usanga igiciro bagutwariraho cy’amafaranga 1500 cyikubye inshuro eshatu, muri make cyadusize mu bwigunge kuba cyarangiritse.”
Bizimana Eric,Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu,avuga ko icyo kiraro cyo kwa Buruge, ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubwikorezi (RTDA) kizakorwa.
Ati: “Ni byo ikiraro cya Buruge cyarangiritse, rero ubu turi gukorana n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubwikorezi, ku buryo no mu minsi ishize baje kugipima, muri make kiri muri gahunda zo kuba kiri mu biraro bizakorwa. Turasaba abaturage kuba bihanganye mu gihe hagishakishwa ingengo y’imari yo kugikora.”
Ikiraro cya Buruge ubusanzwe ni ikiraro gihuza Akarere ka Ngororero n’Aka Muhanga unyuze ku mugezi wa Nyabarongo, ku huryo bisaba ko ubuyobozi bushyira imbaraga mu gushaka igisubizo kirambye cyane ko nta kiraro nibura cyo mu kirere cyashyizweho gihuza Akarere ka Muhanga n’Akarere ka Ngororero unyuze mu Murenge wa Kibangu ngo abahatuye babe bakifashisha.