Ku mugoroba wo ku wa Kane taliki 07 Gicurasi 2025, i Vatican muri Chapelle ya Sistine ahaberaga igikorwa cyo gutora Papa, haraye hazamutse umwotsi w’umweru wemeza ko Papa wa 267 uyoboye Kiliziya Gatolika yabonetse hifashishijwe amajwi y’Abakaridinari 133 batoraga, aho batoye Umunyamerika Robert Francis Prevost watsinze ku majwi ari hejuru ya 89.
Robert Francis yatorewe kuba Umushumba Mukuru mushya wa Kiliziya Gatolika ku Isi, akimara gutorwa yahise afata izina rya Papa Leo XIV. Ni ku nshuro ya mbere Umunyamerika atorewe kuyobora Kiliziya Gatolika ku Isi.
Robert Francis Prevost wasimbuye Papa Francis uherutse kwitaba Imana, yavukiye i Chicago muri Leta ya Illoins muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 14 Nzeri 1955, yagizwe Caedinal n’uwo yasimbuye mu 2023.
Papa Leo XIV w’imyaka 69 y’amavuko, abyarwa na Se witwa Louis Marius Prevost ufite inkomoko mu Butaliyani no mu Bufaransa nyina umubyara yitwa Mildred Martinez akomoka muri Espagne. Afite abavandimwe babiri barimo Louis Martin na John Joseph.
Papa Leo XIV yinjiye mu Muryango witiriwe Mutagatifu Augustine mu 1977, mu 1981 asezerana bwa nyuma ku kwiyegurira Imana.
Papa Leo XIV ku myaka 27 y’amavuko yagiye i Roma kwiga amategeko ya Kiliziya Gatolika muri Kaminuza ya Angelicum.
Mu 1982 yabaye Padiri, nyuma y’imyaka ibiri ahabwa impamyabumenyi y’ibyo yize mu 1984 ahita yoherezwa mu murimo w’ivugabutumwa muri Peru, igihugu yamazemo igihe kirekire.
Yaje kugaruka muri Amerika akora imirimo itandukanye. Nyuma mu 1988 yasubiye muri Peru aho yagiye kwigisha abinjiye mu Muryango w’Aba-Augustine, abategurira kuba abapadiri no kwiyegurira Imana.
Mu 1999 yatorewe kuyobora abo muri uwo muryango muri Chicago, mu 2001 no muri 2007 atorerwa kuwuyobora ku Isi, aho yabarizwaga i Roma ahari icyicaro gikuru cyawo.
Mu 2013 asoje izo nshingano yasubiye i Chicago gutanga umusanzu we mu kuyobora mu nzego zitandukanye.
Papa Francis yasimbuye, ubwo yari amaze umwaka umwe atorewe kuba Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi, yagize Prevost Umushumba w’agateganyo wa Diyoseze ya Chiclayo muri Peru ndetse amugira musenyeri.
Taliki 07 Ugushyingo 2014 nibwo yagiye mu nshingano, taliki 12 Ukuboza uwo mwaka by’agateganyo, asezeranira kuba musenyeri.
Mu 2015, Prevost yagizwe Musenyeri wa Diyosezi ya Chiclayo burundu, anahabwa inshingano zitandukanye muri Kiliziya Gatolika muri Peru, mu 2019 no mu 2020, Papa Francis amujyana i Roma mu nshingano zitandukanye.
Mu 2020 Prevost yatorewe kuba Umushumba w’agateganyo wa Diyosezi ya Callao muri Peru, imirimo yakoze kugeza mu 2021.
CNN yanditse ko Mu 2023 Papa Francis yamugize umuyobozi w’Ibiro bya Vatican bishinzwe abepisikopi ku Isi nyuma amugira umuyobozi wa Komisiyo y’i Vatican ishinzwe Amerika y’Amajyepfo, muri uwo mwaka anagirwa cardinal.
Papa Leo XIV fite impamyabushobozi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu Mibare yakuye Villanova University mu 1977, iy’icya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’iyobokamana yakuye mu ishuri gatolika ry’i Chicago (Catholic Theological Union in Chicago) mu 1982.
Mu 1987 Prevost yabonye impamyabumenyi y’ikirenga mu bijyanye n’ubuyobozi, yakuye i Roma.
Avuga neza indimi zitandukanye nk’Icyespañol, Icyongereza, Ikilatini, Igitaliyani, Igiportugal, Igifaransa n’Ikidage.
Leave a comment