Nubwo hari kuba ibiganiro by’ubuhuza bitandukanye birimo n’ibya Washington, Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, buracyashaka gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bukoresheje intambara. Ni ibyatangajwe na Guverinoma y’u Rwanda.
Iyi ngingo yagarutsweho na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, mu ijoro ryakeye ryo ku wa 04 Gicurasi 2025.
Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko ibiganiro by’i Doha na Washingiton bitanga icyizere ku kurangiza ikibazo cy’umwuka utari mwiza umaze igihe hagati y’u Rwanda na RD Congo, ndetse n’icyumutekano muke urangwa mu Burasirazuba bwa RD Congo.
Akomeza asobanura ko ibiganiro bishya bidafite intego yo gukuraho ibya Luanda, ahubwo ko byose bigamije kuzuzanya.
Yagize ati: “Twe uko twabivuze na mbere hakiri ibiganiro bya Luanda na Nairobi, twavugaga ko icyangombwa atari ibiganiro kuko hari igihe twabonaga bamwe bashyira ingufu cyane mu biganiro mu kuvuga bati ni ukurengera ibiganiro, twebwe ikibazo ntabwo ari ibiganiro amazina yose babiha, icyangombwa ni icyo ibyo biganiro bimaze.”
Yongeyeho ko “ibyo biganiro bigamije kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo rero n’iyo habamo ibiganiro bitandukanye, abahuza batandukanye ariko bagahuriza hamwe, bose bagamije amahoro arambye mu Burasirazuba bwa Congo, twe nta kibazo biduteye.”
Biteganyijwe ko muri Kamena 2025, u Rwanda na RD Congo bizasinya amasezerano y’amahoro, mu muhango uzabera imbere ya Perezida Donald Trump muri White House.
Byitezwe ko kandi uyu muhango uzitabirwa na Perezida Paul Kagame na Perezida Antoine Felix Tshisekedi, ndetse n’abakuru b’ibihugu byagize uruhare mu buhuza mu bihe bitandukanye.
Gusa Minisitiri Nduhungirehe avuga ko nubwo hari intambwe imaze guterwa mu bijyanye n’ibiganiro, hari impungenge ku bushake buke RD Congo yagiye igaragaza mu kubahiriza ibyaganiriweho.
Ati: “Uko byagenda kose, ibyo twakora byose ntabwo bigomba kuzarangizwa no gushyira umukono kuri aya masezerano, kubera ko byagaragaye ku masezerano ashize kohari ikibazo cy’ubushake buke bwa Guverinoma ya Congo mu bikorwa biba byashyizweho amasezerano.”
Minisitiri Nduhungirehe akomeza avuga ko u Rwanda rufite ibimenyetso ko RD Congo igishaka intambara.
Akomeza agira ati: “N’ubu tuvugana turi mu biganiro tuzi neza ko Guverinoma ya Congo igifite ubwo bushake bwo gukomeza intambara, amakuru tugenda tubona hirya no hino yemeza ko bagifite ubushake bwo gukomeza intambara.”
Minisitiri Nduhungirehe yaboneyeho no gusaba ibihugu biri kugira uruhare muri ubu buhuza ko byazashyira n’imbaraga mu kugenzura ko Congo yubahiriza ibyaganiriweho.
Yagize ati: “Ibyo twakora byose ntibizagarukire gusinya ahubwo n’ibyo bihugu bigomba gukoresha ijambo ryabyo kuri Congo kugira ngo biyumvise ko ibyo kumva ko bazarangiza ikibazo mu buryo bwa gisirikare ko bitigeze bitanga umusaruro kandi bitazashoboka.”
Amerika isobanura ko impande zombi hari ibyo zigomba kuzabanza kumvikanaho mbere y’uko hasinywa amasezerano, birmo ko RD Congo igomba gukemura burundu ibibazo by’umutekano birimo n’ikibazo cy’umutwe wa FDLR.
Ikindi kandi RD Congo igomba kuzabanza kurangiza amavugurura y’imbere mu gihugu ajyanye n’imiyoborere n’uburyo bwo gusarangaya inyungu ku turere.
Ikindi ni uko ibihugu byombi bigomba kuzemera ko buri kimwe hari amasezerano kigomba kugirana na Amerika ajyaye n’ubukungu.
Leave a comment