Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri taliki 29 Mata 2025, ibikoresho bya gisirikare by’ingabo z’Umuryango w’Iterambere ry’Ibihugu byo mu Majyepfo ya Afurika (SADC), byakoreshwaga mu bikorwa byo kurwanya umutwe witwaje intwaro wa AFC/M23 mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), byanyujijwe mu Rwanda bisubizwa mu bihugu byabyo.
Umurongo w’imodoka zirimo ibifaru by’amapine, izindi zihetse ibifaru bifite iminyururu, ndetse na kontineri, wanyuze mu Karere ka Rubavu, nyuma yo kwambuka umupaka wa La Corniche uhuza Goma na Gisenyi ahagana saa yine za mu gitondo.
Ibikoresho byaherekejwe n’inzego z’umutekano zirimo Polisi y’u Rwanda n’Ingabo z’Igihugu (RDF), mu rwego rwo kubifasha mu rugendo no kurinda umutekano mu gihe byatambutswaga
Ibi bikoresho byari bimaze igihe bikoreshwa n’ingabo za SADC zoherejwe muri RDC mu rwego rwo kugarura umutekano, cyane cyane mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Biteganyijwe ko nyuma yo gucyura ibikoresho, n’abasirikare bari muri ubwo butumwa bwa gisirikare bazasubira mu bihugu byabo, ibintu bishimangira ko ubu butumwa bugeze ku musozo.
Ibi bikorwa bibaye mu gihe hakomeje ibiganiro mpuzamahanga bigamije gushakira umuti urambye ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.
Leave a comment