Home AMAKURU Ibikoresho by’ingabo za SADC byanyujijwe mu Rwanda bisubizwa iwabo
AMAKURU

Ibikoresho by’ingabo za SADC byanyujijwe mu Rwanda bisubizwa iwabo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri taliki 29 Mata 2025, ibikoresho bya gisirikare by’ingabo z’Umuryango w’Iterambere ry’Ibihugu byo mu Majyepfo ya Afurika (SADC), byakoreshwaga mu bikorwa byo kurwanya umutwe witwaje intwaro wa AFC/M23 mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), byanyujijwe mu Rwanda bisubizwa mu bihugu byabyo.

Umurongo w’imodoka zirimo ibifaru by’amapine, izindi zihetse ibifaru bifite iminyururu, ndetse na kontineri, wanyuze mu Karere ka Rubavu, nyuma yo kwambuka umupaka wa La Corniche uhuza Goma na Gisenyi ahagana saa yine za mu gitondo.

Ibikoresho byaherekejwe n’inzego z’umutekano zirimo Polisi y’u Rwanda n’Ingabo z’Igihugu (RDF), mu rwego rwo kubifasha mu rugendo no kurinda umutekano mu gihe byatambutswaga

Ibi bikoresho byari bimaze igihe bikoreshwa n’ingabo za SADC zoherejwe muri RDC mu rwego rwo kugarura umutekano, cyane cyane mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Biteganyijwe ko nyuma yo gucyura ibikoresho, n’abasirikare bari muri ubwo butumwa bwa gisirikare bazasubira mu bihugu byabo, ibintu bishimangira ko ubu butumwa bugeze ku musozo.

Ibi bikorwa bibaye mu gihe hakomeje ibiganiro mpuzamahanga bigamije gushakira umuti urambye ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Nyamasheke: Uwarokotse Jenoside yishwe atemwe ijosi

Umuntu utaramenyekana yishe Nyirangirinshuti Thérèsie w’imyaka 63 y’amavuko warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi...

Mu mugezi wa Rusizi hatoraguwe imirambo y’abambaye impuzankano ya FARDC

Ku nkengero z’umugezi wa Rusizi, ku musozi wa Rusiga, mu Murenge wa...

Kicukiro: Nyuma yo kuva Iwawa umugore we akamubura yasanzwe mu ishyamba yarishwe

Mu Karere ka Kicukiro haravugwa inkuru y’umugabo witwa Niyonsaba Janvier w’imyaka 37...

Huye: Umucuruzi yishe umukiliya we amuziza inzoga igura 300 RWF

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi umucuruzi w’inzoga witwa Mazimpaka François w’imyaka...