Mu Karere ka Huye haravugwa inkuru y’umugabo witwa Uwimana Aphrodis w’imyaka 23 y’amavuko, warohamye mu cyuzi cya Gatindingoma arapfa, nyuma yo kurenga ku mpanuro z’umugore wamusabaga kujya kogera mu rugo ntamwumvire.
Ibi byabaye ku wa Kabiri taliki 13 Gicurasi 2025, mu Murenge wa Rwaniro mu Kagari ka Nyamabuye. Amakuru avuga ko uyu mugabo yagiye koga nk’uko bisanzwe, ku bw’amahirweke make aza kunanirwa ahita arohama, arapfa.
Bivugwa ko ubwo uyu mugabo yavanaga guhinga n’umugore we, yageze kuri icyo cyuzi cyagomewe hagamijwe kujya cyuhira umuceri avuga ko ashaka kucyogeramo, umugore we amusaba ko yajya kogera mu rugo, umugabo yinangira umutima ajya kogera muri icyo cyuzi, agezemo arapfa.
Gitifu w’Umurenge wa Rwaniro, Jean Paul Rugira Amandin, yatangaje ko uyu mugabo yaguyemo, agahita apfa, ndetse n’umurambo we nturaboneka.
Yagize ati: “Ubwo yarohamaga, umugore we yahise ahuruza abaturanyi ariko biba iby’ubusa, ndetse n’ibikorwa byo kumushakisha biracyakomeje. Inzego z’umutekano zahageze ziri gushakisha ngo turebe ko yaboneka, noneho nyuma tukaza gufata ibindi byemezo.”
Uyu muyobozi akomeza avuga ko ibyabaye ari impanuka kuko uyu mugabo yari asanzwe azi koga, ariko yibutsa n’abaturage ko bagomba kugendera kure amazi yose kuko igihe cyose yateza ibyago birimo n’urupfu.
Ubusanzwe icyuzi cya Gatindingoma, kirindwa n’abantu babuza abana kujyamo. Nyakwigendera asize umugore n’umwana umwe. (IGIHE)
Leave a comment