Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi umucuruzi w’inzoga witwa Mazimpaka François w’imyaka 42 y’amavuko, akekwaaho gukubita inyundo mu mutwe umuturanyi we wari n’umukiliya we witwa Muhaturukundo Eliab, bapfa inzoga yitwa indege igura 300 RWF yangaga kwishyura.
Ibi byabaye ku mugoroba wo ku wa 15 Gicurasi 2025, mu Karere ka Huye mu Murenge wa Kinazi mu Kagari ka Sazange ho mu Mudugudu wa Gahondo.
Bamwe mu babonye aya mahano aba, bavuze ko ubwo Muhaturukundo yari ari mu kabari ka Mazimpaka yanze kwishyura icupa rimwe ry’indege batumvikanagaho, maze bikurura imvu barashyamirana.
Ibi byaje gutuma Mazimpaka agira umujinya, ahita ajya kuzana inyundo iwe rugo kuko ari hafi y’aho, ayikubita Muhaturukundo mu mutwe aramunegekaza, ava amaraso menshi.
Gitifu w’Umurenge wa Kinazi, Nkubana Vianney, yahamije iby’aya makuru.
Yagize ati: “Yamukubise inyundo aramubabaza cyane, uwakubiswe ahita ajyanwa ku Bitaro bya Kabutare, nyuma igikomere kiramuhitana, arapfa.”
Gitifu Nkubana yongeyeho ko uwakoze urwo rugomo yahise atabwa muri yombi, ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rusatira, mu gihe iperereza rigikomeje.
Igihe dukesha iyi nkuru bavuga ko hari amakuru bamenye ko uyu Mazimpaka François yari amaze igihe kitanageze ku mezi atandatu ageze muri aka gace, aho yageze aturutse mu Karere ka Nyamagabe mu Murenge wa Buruhukiro, akaba kandi ngo yari amaze igihe kitari kirekire afunguwe azira ibyaha by’urugomo.
Leave a comment