Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Huye, yataye muri yombi umukobwa w’imyaka 20 y’amavuko, akekwaho guta umwana we w’imyaka ibiri mu musarane wa metero 20, bagerageza kumutabara bagasanga yitabye Imana.
Ibi byabaye ku wa 09 Gicurasi 2025, mu Murenge wa Tumba, Akagari ka Cyarwa ho mu Mudugudu wa Kabeza, aho uyu mukobwa yakoraga akazi ko mu rugo.
Bamwe mu baturage batuye hafi aho bavuga ko uyu mukobwa yari asanzwe akora akazi ko kumesera abantu mu ngo zitandukanye, ariko mu minsi mike ishize yari yarabonye akazi ko gukora mu rugo mu Mudugudu wa Kabeza.
Bikekwa ko uko kwihekura kwakomotse ku makimbirane uwo mukobwa yari amaze iminsi hagati ye n’uwo bari barabyaranye uwo mwana we, umwana abigenderamo.
Bavuga ko ku wa Gatanu taliki 09 Gicurasi 2025, ari bwo yahengereye abo mu rugo rw’aho yakoraga badahari, agafata uwo mwana akamuta mu musarane, maze abantu bagahuruza Polisi ikamukuramo yamaze gupfa.
SP Emmanuel Habiyaremye, uvugira Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, yavuze ko bikimenyekana, ubutabazi bwatanzwe, bakura uwo mwana mu musarane ariko basanga yamaze gupfa.
Yagize ati: “Umurambo wajyanywe ku Bitaro bya Kaminuza bya Butare, naho ukekwaho kugira uruhare mu rupfu yajyanywe gufungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ngoma kugira ngo akurikiranwe mu mategeko.”
Akomeza aburira abaturage, avuga ko umuntu wese utekereza kugira nabi yabireka kuko uzabikora nta kabuza hazakurikizwa icyo amategeko ateganya.
Uyu mukobwa naramuka ahamwe n’iki cyaha, azahanishwa ingingo ya 107 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha, iyo abihamijwe ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu. (IGIHE)
Leave a comment