Home AMAKURU Huye: Akurikiranyweho kwica umwana we w’imyaka 2 amujugunye mu musarani
AMAKURU

Huye: Akurikiranyweho kwica umwana we w’imyaka 2 amujugunye mu musarani

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bukurikiranye umukobwa w’imyaka 20 ukekwaho kwica umwana we w’umukobwa ufite imyaka 2 y’amavuko amutaye mu musarani.

Icyaha akurikiranyweho cyabaye ku itariki ya 09 Gicurasi 2025 ahagana saa cyenda  z’amanywa mu kagari ka Cyarwa, umurenge wa Tumba, mu karere ka Huye.

Mu ibazwa rye, avuga ko yafashe umwana we amujyana mu bwiherero mu gipangu yari arimo gukoramo amasuku; amufata amaboko, amaguru ayashyira mu bwiherero, igice cyo hejuru cyanga kujyamo, afata mu mutwe aratsindagira umwana agwamo. Asobanura ko yabitewe n’uko yaburaga icyo amugaburira kandi n’umugabo wari waramuteye inda ntacyo amufasha; abisabira imbabazi.

Icyaha cy’ubwicanyi akurikiranyweho kiramutse kimuhamye yahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu, nk’uko biteganywa n’ingingo ya 107 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Written by
Sam Kabera

Sam Kabera is a Rwandan journalist and media professional who has been active in the field since 2015. He has contributed to various media outlets, including Nonaha.com,Bwiza.com,ATV and Hanga.rw, and has also worked in television journalism. Kabera's contributions to Rwandan media and education reflect his commitment to promoting inclusive and impactful storytelling in both journalism and academia. Through his multifaceted roles in journalism, education, and community service, Sam Kabera has made significant contributions to Rwandan society, promoting inclusive development and positive change.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

RIB yafunze abagabo babiri batambutsaga ibiganiro by’inyigisho z’idini ya Islam kuri YouTube

Abagabo babiri batambutsaga ibiganiro ku muyoboro wa YouTube witwa ‘Dawa Rwanda TV’...

RIB yataye muri yombi umuyobozi w’ikigo cyitwa Vibaba

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Uwihanganye Bashir washinze ikigo cyitwa...

“Pedophilia”Indwara ikunze kwibasira abagabo bakifuza kuryamana n’abana bato

Indwara ya “Pedophilia ” yibasira abakuru bakifuza gukora imibonano mpuzabitsina n’abana bakiri...

Nyabugogo: Imodoka ya Volcano y’amashyanyarazi ihakoreye impanuka ikomeye

Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Kamena 2025,ahagana...