Ikigo gishinzwe amashuri makuru na kaminuza mu Rwanda, Higher Education Council (HEC), cyamenyesheje abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2025 ko basabwe gutangira gusaba inguzanyo yo kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda (University of Rwanda) mu mwaka w’amashuri wa 2025–2026.
Nk’uko bigaragara mu itangazo ryasohotse ku wa 10 Ukwakira 2025 ryashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru wa HEC, Dr. Edward Kadozi, gusaba inguzanyo bizatangira ku wa 11 Ukwakira 2025 kugeza ku wa 17 Ukwakira 2025. HEC yibukije ko nyuma y’iyo tariki nta busabe bw’inguzanyo buzemerwa.
HEC isobanura ko usaba inguzanyo agomba kuba yamaze kwemererwa umwanya (admission) muri Kaminuza y’u Rwanda. Usaba kandi asabwa kuzuza neza amakuru yose asabwa binyuze ku rubuga https://hecmis.hec.gov.rw, agakurikiriza amabwiriza ahari.
Abemerewe gusaba ni abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2025 gusa, cyangwa abahawe ‘equivalence’ na NESA yemeza ko barangije mu mwaka wa 2025 mu bihugu byo hanze cyangwa mu bigo bitari iby’u Rwanda.
HEC yibukije kandi ko abanyamahanga batemerewe gusaba inguzanyo, kuko igenewe abanyarwanda bafite indangamuntu. Ku bafite “equivalence”, basabwa gutanga neza amakuru yabo arimo nomero y’indangamuntu, nomero ya ‘equivalence’ (ahuye n’index number) ndetse n’andi makuru yose asabwa.
Dr. Kadozi yasabye abifuza inguzanyo kwitwararika no kuzuza ibisabwa neza kugira ngo ubusabe bwabo bube bwemewe, anibutsa ko ubusabe bwuzuye nabi cyangwa butujuje ibisabwa butazitabwaho.
