Home UBUREZI Haracyakenewe ishoramari rikomeye mu ikoranabuhanga mu burezi-Mwarimu Nkurunziza
UBUREZI

Haracyakenewe ishoramari rikomeye mu ikoranabuhanga mu burezi-Mwarimu Nkurunziza

Samuel Nkurunziza, umwarimu ku Kigo cya Kagarama Secondary School, yatangaje ko n’ubwo hari intambwe imaze guterwa mu guteza imbere ikoranabuhanga mu burezi mu Rwanda, hakiri inzitizi zituma bitagerwaho ku rwego rwifuzwa.

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru, Nkurunziza yavuze ko Leta y’u Rwanda na Minisiteri y’Uburezi bashyize imbaraga mu guteza imbere ikoranabuhanga mu mashuri, ariko ubushobozi buriho budahagije,ati: “Leta y’u Rwanda ndetse na Minisiteri y’Uburezi bashyizemo imbaraga, ubushobozi buratangwa ariko ntabwo biragera ku rwego rwifuzwa, turacyafitemo imbogamizi zijyanye na bwa bushobozi na rya shoramari.”

Yakomeje agaragaza ko hari ibikoresho by’ibanze by’ikoranabuhanga bikenewe n’abarimu ndetse n’abanyeshuri bikibura, bigatuma amasomo y’ibijyanye na siyansi n’ikoranabuhanga adakorerwa mu buryo bwifashisha ikoranabuhanga nk’uko byari byitezwe.

Ati: “Aho hantu hose hakenewe ishoramari kugira ngo dushobore kwigisha amasomo ya siyansi neza hifashishijwe ikoranabuhanga.”

N’ubwo hari ibyo kwifashisha bikiri bike, Nkurunziza yashimye ibikorwa Leta yashoyemo imari birimo kubaka ibyumba by’ishuri by’ikoranabuhanga (Smart Classrooms), gutanga mudasobwa ku mashuri, kugeza murandasi mu bigo by’amashuri, ndetse no gutanga ibikoresho by’inyongera ku mashuri.

Kuri ubu, Leta y’u Rwanda ikomeje gushyira imbere gahunda zitandukanye zigamije guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu burezi hagamijwe gufasha abanyeshuri guhangana n’isoko ry’umurimo rishingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga.

Ivomo: KT Radio

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Rubavu: Abanyeshuri babuze amafaranga yo guhemba umwarimu barirukanwa

Mu Karere ka Rubavu haravugwa inkuru y’iyirukanwa ry’abanyeshuri biga mu Rwunge rw’amashuri...

Abarimu bakora mu bigo by’abihaye Imana barasaba kurenganurwa nyuma yo kwimwa scholarship na REB

Buri mwaka Ikigo k’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze mu Rwanda REB, gitanga amahirwe...

Kayonza: Abarimu basiba akazi basabiwe guhanwa by’intangarugero

Kimwe mu bituma hari ibigo bidatsindisha neza, ni abarimu basiba akazi n’ababyeyi...

Abanyeshuri bakoze isuzumabumenyi rya PISA biyemeje guhesha ishema u Rwanda

Bamwe mu banyeshuri biga muri Nu-Vision School batangaje ko biteguye guhesha ishema...