Abantu mirongo itandatu n’abatatu bitabye Imana muri Uganda mu mpanuka y’imodoka nini za bisi ndetse na moto.
Ni impanuka yabaye saa sita na 15 zo kuri uyu wa Gatatu ku isaha ya Kampala, bikaba saa tanu na 15 z’ijoro ku wa Kabiri ku isaha ya Kigali.
Itangazo ryashyizwe hanze na Polisi ya Uganda yavuze ko iyo mpanuka yabereye mu muhanda mugari wa Kampala-Guru nyuma y’uko amabisi abiri yagendaga mu byerekezo bitandukanye agonganye ku gice cy’imbere ubwo imwe yageragezaga kunyura ku y’indi modoka nini n’imodoka nto.
Polisi yavuze ko imwe mu mabisi yagerageje guhagarara ibyatumye izindi modoka na moto bihita bigongana hagapafa abantu 63 mu gihe abandi benshi bakomeretse bikabije.
