Home AMAKURU Guverineri mushya wa Kivu y’Amajyepfo yashyizweho na AFC/M23
AMAKURU

Guverineri mushya wa Kivu y’Amajyepfo yashyizweho na AFC/M23

Umuyobozi w’ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Corneille Nangaa, yagize Busu Bwa Ngwi Nshombo Patrick Guverineri mushya w’intara ya Kivu y’Amajyepfo.

Busu yasimbuye Emmanuel Birato Rwihimba uherutse kugirwa Umuyobozi muri AFC/M23 ushinzwe uburezi, igenamigambi ndetse n’ishoramari.

Busu asanzwe ari umushoramari ukomeye mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo ndetse n’umunyapolitiki. Yabaye umuyobozi wa sosiyete zitandukanye z’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Yabaye umunyamuryango w’ishyaka AFDC (Alliance des Forces Democratiques du Congo) ryashinzwe na Modeste Bahati Lukwebo wabaye Perezida wa Sena ya RDC kuva mu 2021 kugeza mu 2024.

Mu mwaka ushize, Busu yiyamamarije kuyobora Kivu y’Amajyepfo nk’umukandida wa AFDC, umwanya wegukanywe na Jean-Jacques Purusi Sadiki.

Written by
Sam Kabera

Sam Kabera is a Rwandan journalist and media professional who has been active in the field since 2015. He has contributed to various media outlets, including Nonaha.com,Bwiza.com,ATV and Hanga.rw, and has also worked in television journalism. Kabera's contributions to Rwandan media and education reflect his commitment to promoting inclusive and impactful storytelling in both journalism and academia. Through his multifaceted roles in journalism, education, and community service, Sam Kabera has made significant contributions to Rwandan society, promoting inclusive development and positive change.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

RIB yafunze abagabo babiri batambutsaga ibiganiro by’inyigisho z’idini ya Islam kuri YouTube

Abagabo babiri batambutsaga ibiganiro ku muyoboro wa YouTube witwa ‘Dawa Rwanda TV’...

RIB yataye muri yombi umuyobozi w’ikigo cyitwa Vibaba

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Uwihanganye Bashir washinze ikigo cyitwa...

“Pedophilia”Indwara ikunze kwibasira abagabo bakifuza kuryamana n’abana bato

Indwara ya “Pedophilia ” yibasira abakuru bakifuza gukora imibonano mpuzabitsina n’abana bakiri...

Nyabugogo: Imodoka ya Volcano y’amashyanyarazi ihakoreye impanuka ikomeye

Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Kamena 2025,ahagana...