Inkongi y’umuriro yongeye gufata, Agakiriro gakorerwamo imirimo y’ububaji no gusudira mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo.
CIP Gahonzire Wellars, Uvugira Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, yatangaje ko iyi nkongi yatangiye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu Taliki 30 Gicurasi 2025, ahagana Saa Cyenda z’igitondo.
CIP Gahonzire avuga ko kugeza ubu hataramenyekana icyateye iyi nkongi gusa ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi ryihutiye kujya kuzimya.
Yagize ati: “Icyayiteye ntabwo turakimenya , turacyakora igikorwa cyo kuzimya umuriro. Hari ibikorwa byakorerwaga hariya cyane cyane ibikorwa bigendanye n’imbaho, inyubako zari zihari, ariko turaza kubaha amakuru yandi.”
Kugeza ubu ntiharamenyakana agaciro k’ibyangirikiye muri iyi nkongi y’umuriro.
Si ubwa mbere aka gakiriro gafatwa n’inkongi ndetse no mu kwezi nkuku , muri Gicurasi 2023 nabwo karahiye.
Agace kahiye ni akari ahazwi nka APARWA mu gice cy’igishanga mu Kagari ka Musezero, Umurenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo.
Zimwe mu mpamvu zitangwa n’abahakorera nk’imbarutso y’iyi nkongi ni uburyo bwo gushyira amashanyarazi mu gakariro bukozwe nabi ( Estalation ).
Leave a comment