Mu Karere ka Gicumbi,umurenge wa Miyove,akagari ka Gakenke mu mudugudu wa Museke haravugwa inkuru y’umunyeshuri wigaga kuri GS Rumuri, bivugwa ko yishwe na bagenzi be bamuziza ko ngo yari aje gufata amafunguro ku ishuri kandi yasibye amasomo.
Ibi byabaye kuri uyu wa 26 Gicurasi 2025 aho abatanga amakuru bavuga ko gukubita umunyeshuri bikanamuviramo urupfu byaturutse ku mabwiriza bahawe na mwarimu wabo witwa Nibagwire Celine.
Aya makuru yashimangiwe na Muhikuzo Samson akaba ari umuyobozi ushinzwe amasomo(DOS) muri iki kigo akaba yavuze ko nyakwigendera yakubitiwe mu ishuri n’abanyeshuri kuko yari aje kurya kandi atize, abo banyeshyuri bakaba bavuze ko bahawe amabwiriza yo kumukubita n’umwarimu wabo.
Abanyeshuri 6 bakekwaho kumukubita kandi bavuga ko bamaze kumukubita yabacitse akiruka akagwa mu muferege ufata amazi ava kumashuri ufite ubureburebure burenga metero y’ubujyakuzimu.

Abanyeshuri bakekwa ndetse n’umurezi wabo watanze amabwiriza yo kumukubita,bajyanwe gufungirwa kuri Police station ya Byumba mu gihe umurambo wa Nyakwigendera wajyanywe ku bitaro bya Byumba ukanajyanwa Kacyiru kuri RFI (Rwanda Forensic Institute) gukorerwa isuzumwa.
Leave a comment