Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gicumbi, bwagejeje imbere y’ Urukiko Rwisumbuye rwa Gicumbi umugabo w’imyaka 24 y’amavuko uturuka mu Kagari ka Gitare, Umurenge wa Base, mu Karere ka Rulindo, ukurikiranyweho icyaha cy’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi aho yateye abantu mu nzu akamenagura inzugi akabatemagura bikomeye akoresheje umuhoro.
Icyaha akurikiranyweho yagikoze ku itariki 21/08/2025 ubwo yanyuraga ku rugo baturanye akamenya ko uwahoze ari umugore we batandukanye, aryamanye n’undi mugabo agahita amenagura inzugi akabasangamo akabatemagura agasiga aziko yabishe.
Mu ibazwa rye yemera icyaha. Avuga ko yabitewe n’umujinya atari yabigambiriye. Asobanura ko yabatemye agira ngo abice kuko yumvaga atakwihanganira kubona undi mugabo aryamanye n’uwahoze ari umugore we.
Icyaha akurikiranyweho giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 21 n’iya 107 y’Itegeko no Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
