Mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira ku wa Kane Taliki 09 Ukwakira 2025, abagizi ba nabi bataramenyekana, batwitse inzu y’umuturage witwa Buntu Christelle utuye mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Mutete mu Kagari ka Gaseke ho mu Mudugudu wa Nyamiryango, ku bw’amahirwe ntihagira uhasiga ubuzima.
Umwana muto wo muri uyu muryango niwe wahiye bikabije, nyina nawe ashya ukuguru, abandi bana basohoka amahoro. Gusa ibikoresho byose byari biri mu cyumba Buntu n’umwana muto bararamo byahiye byose bihinduka umuyonga.
IP Ignace Ngirabakunzi, uvugira Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, yavuze ko abahiriye mu nzu bahise bajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Kajevuba. Avuga ko hatangiye iperereza kugirango abagize uruhare muri ubu bugizi bwa nabi bakurikiranwe.
Yasabye kandi abaturage kwirinda ibyaha nk’ibi by’urugomo kuko bihanwa n’amategeko, abasaba kubigendera kure kuko iyo hari amahoro n’umutekano, ari bwo iterambere rigerwaho vuba.
Umwe mu ba hafi y’umuryango wa Buntu avuga ko ubwo bugizi bwa nabi bwabaye mu gihe cya Saa Yine z’Ijoro. Avuga ko Buntu n’abana be bibana kuko hashize imyaka ibiri umugabo we yaragiye kwishakira undi mugore.
Asobanura ibi yagize ati: “Ubwo uwo mubyeyi yumvaga imbwa imotse cyane, yabyutse kugira ngo arebe ibibaye, atungurwa n’ikibatsi cy’umuriro, yumva peteroli itangiye kumunukira. Yarafunguye, ibintu bitangira gufatwa, ama supaneti arafatwa, asohoka ajya kureba abandi bana bari mu kindi cyumba, ari nako avuza induru atabaza ko babatwitse.”
Akomeza avuga ko abaturanyi bahise batabara barazimya, ari nabwo babonye ko umwana muto we yahiye cyane, kuko ari we wari wegereye idirishya ry’icyumba cyahiye cyane.
Meya w’Akarere ka Gicumbi, Emmanuel Nzabonimpa, avuga ko hari amakuru ahari aganisha ku kuba abagize uruhare muri ubu bugizi bwa nabi bafatwa, kandi ko inzego zitandukanye zabyinjiyemo.
Yahumurije umuryango wagizweho ingaruka n’ibi bikorwa bibi, anasaba abaturage kwirinda amakimbirane, cyane cyane mu miryango.
Ati: “Ibikorwa bibi nk’ibi ntabwo Leta y’u Rwanda yabirebera; natwe turahari ngo dukore ibishoboka byose kugira ngo abakora nk’ibi bagaragare kandi bakurikiranwe.”
Kuri ubu, abahiye bari kwitabwaho n’abaganga ku Kigo Nderabuzima cya Kajevuba, icyakora bari gusaba koherezwa (transfer) ngo bajye kuvurirwa ku Bitaro bya Byumba. (Umuseke)
