Mu Karere ka Gatsibo,Umurenge wa Kiziguro mu Kagari ka Ndatemwa, haravugwa inkuru y’umukecuru w’imyaka 71 urwaye indwara yamurembeje guhera muri Nyakanga, 2024,ariko nanone hakaba harimo n’inzara yamurembeje.
Muri Kanama, 2024 umuhungu we witwa Célestin Kabayiza yaratabajwe ngo amujyane kwa muganga kuko yari yafashwe n’indwara itarahise imenyekana.
Yamugejeje yo akoresheje moto ariko ntiyahise akira ahubwo yararembye.
Mukandoli yabwiye aganira n’umunyamakuru yagize ati: “ Nageze yo barancumbikira, ariko ntacyahindutse ku buzima bwanjye. Nabajije abaganga ubwoko bw’iyo ndwara bambwira ko nta kintu baramenya”.
Nyuma yarasezerewe arataha. Mu minsi ishize ubwo twamusuraga, twamusanze iwe ari hanze yota akazuba k’agasusuruko. Uwo mubyeyi yari aryamye ku musambi yiyoroshye akaringiti gato.
Mu kutuvugisha, yaduhaye ikiganza ngo tumwegure yicare atuvugishe. Ati: “ Muri bande, murashaka iki?”. Ijwi rye ntiryasohokaga neza kubera izabukuru ziyongereyeho uburwayi agiye kumarana umwaka.
Abajijwe niba yarigeze ajya kwa muganga kwivuza, yasubije ko yagiye yo ariko abaganga ntibabona icyo arwaye. Ati: “Erega barandoze”.
Ibyo yabivugaga ari nako atunga urutoki mu rugo rw’uwo avuga ko wamuroze, akavuga ko mbere y’uko aremba, uwo muntu yari yaje iwe mu mugoroba, amuhamagara gatatu yikurikiranya.
Avuga ko uwabahamagaye yasanze basinziriye bamwumvira mu bitotsi, we n’umugabo we, ijwi bararimenya.
Mukandoli Ange avuga ko bucyeye bw’aho yahise arwara indwara yamuciye intege, iramunarura.
Umunyamakuru kandi yamubajije niba hari umuyobozi waba waramusuye akagira icyo amufasha, aradutsembera, ahubwo atubaza niba natwe turi abayobozi tukaba tuje kumufasha.
Avuga ko umuhungu we agerageza kumufasha ngo abone icyo arya, gusa amikoro akababana make.
Uyu mwana we yavuze ko yita kuri Nyina uko ashoboye ariko ubushobozi bukamubana bucye mu gihe adashobora no kugira aho ajya gushakira imirimo yatuma iminsi yicuma.
Mu minsi ishize, mushiki we yarabasuye abasigira Frw 2,000 bikaba ari byo byari bibatunze mbere gato y’uko tubasura.
Umugabo wa Mukandoli yarabataye, ajya kubana n’umugore we muto utuye mu Murenge wa Gitoki muri Gatsibo.
Hari umwe mu bayobozi bo mu gace uyu mukecuru atuyemo utarashatse ko tumuvuga amazina uvuga ko azi ikibazo cya Mukandoli ariko ko ntacyo bari bamufasha.
Ivomo: Taarifa
Leave a comment