Umuyobozi w’Ikigo cy’Amashuri Abanza cya Agasharu P.S giherereye mu murenge wa Muhura, Akarere ka Gatsibo, yahakanye amakuru avuga ko yanditse ibaruwa isezera ku kazi, inyandiko yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga ivuga ko yasezeye kubera amakimbirane n’umwarimu bakoranye.
Iyi baruwa yo ku wa 14 Ukwakira 2025, yanditswe ku mazina ya Niyitanga Enode, ikaba igaragaza ko asezeye ku mirimo ye nk’umuyobozi w’ikigo cya Agasharu P.S kubera ibyo yise “amakimbirane akomeye yagiranye n’umwarimu witwa Munyampundu Emmanuel.”
Muri iyo baruwa, hagaragaramo ibirego bikomeye kuri uwo mwarimu birimo “ubusinzi, gutukana, kutubahiriza inshingano no gukorera abana ibikorwa bibatera ubwoba.”
Nyamara Niyitanga yahakanye ko atigeze yandika iyo baruwa, anavuga ko yamenye iby’ayo makuru binyuze mu bantu bayamweretse ku mbuga nkoranyambaga.
Aganira na Umurunga yagize ati:
“Ni ukuri sinigeze nandika iriya baruwa, nta nubwo nigeze ntanga ubusabe bwo kuva mu kazi. Nta nyandiko nigeze nemeza cyangwa nsohoza kuri ibyo bikubiye muri iriya baruwa,”
Yakomeje avuga ko aramenyesha inzego z’ubuyobozi kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse ku bantu baba bari inyuma y’ikwirakwizwa ry’iyo nyandiko y’ibinyoma.
Ubuyobozi bw’ Akarere ka Gatsibo nabwo bwemeje ko akarere katigeze kabona ibaruwa isezera yemewe n’amategeko yaturutse kuri Niyitanga Enode.
Umurunga wifuje kumenya byimbitse ibyihishe inyuma y’iyi baruwa, niba n’ibivugwamo koko ari ukuri.
Hakuzamungu Emmanuel Perezida w’inama y’ababyeyi kuri iri shuri yabwiye Umurunga ko nawe yavuze ko atigeze amenyeshwa cyangwa ngo agire uruhare mu nyandiko nk’iyo, ariko yemera ko ibibazo by’imyitwarire bivugwa muri iyo baruwa koko aribyo uwo mwarimu afite imyitwarire mibi cyane.
Ati:“Ibaruwa yo ntabwo ndayimenya, ariko ni ukuri ko hari imyitwarire mibi kuri uriya mwarimu, kandi ubuyobozi bw’ikigo bwatanze raporo kenshi.
Hakuzamungu Emmanuel yakomeje avuga atazi niba uwo mwarimu yaraje ari ikigeragezo cyangwa aje gusenya ikigo.
Ati:”Sinzi niba yaraje ari ikigeragezo cyangwa yaraje aje gusenya ikigo, niba aziko azasigara aturerera wenyine byagakwiye gukurikiranwa niba afite n’uburwayi bwo mu mutwe bikamenyekana.”
Uyu muyobozi akomeza avuga ko amaraporo yatanzwe ndetse n’impapuro azifite, akaba yifuza ko yakurwa kuri iki kigo kuko ahora mu kabari, agenda akwirakwiza amakuru y’ishuri ku mbuga,atukana ibitutsi bigayitse, atera abantu ubwoba n’ibindi.
Ku ruhande rwa Munyampundu Emmanuel avuga ko afite agahinda kenshi ko guharabikwa n’umuyobozi amwangiriza izina, amusebya amuvugaho ibinyoma. Avuga ko imyitwarire mibi umuyobozi amuvugaho atari ukuri ari ukumusebya.
Amakuru agera ku Umurunga avuga uyu mwarimu n’uyu muyobozi basanzwe bafitanye amakimbirane ashingira ku kuba uyu mwarimu adakunda ubusumbane, gucamo ibice abarimu no kutabafata kimwe yasanze biranga uyu muyobozi bituma yisanga mu gice kitavuga rumwe n’umuyobozi w’ishuri.
Uyu mwarimu yageze kuri iki kigo cya Agasharu P.S mu kwezi kwa munani k’umwaka ushize, nyuma yo gusaba mutation agirango yegere umuryango we. Ubwo yageraga muri iki kigo rero ibintu ntibyamugendekeye neza, umuyobozi ntiyamwakiye neza kubera kumva amabwire n’ibihuha.
Aya makimbirane ari hagati y’aba bombi yafashe indi ntera mu mpera z’igihembwe gisoza umwaka ushize w’amashuri 2024-2025, ubwo Umuyobozi w’ishuri yangaga guha ikizamini gitegurwa na NESA kikanyuzwa muri sisiteme ya CAMIS igirwaho ububasha n’umuyobozi w’ishuri. Ngo icyo gihe uyu muyobozi yasabye umwarimu guha abana amanota bakoreye mu masuzuma asanzwe bakoraga mu ishuri. Ngo icyo gihe uyu mwarimu yabibonyemo nk’umutego yanga kubaha aya manota ikibazo kiza gukurikiranwa n’ubuyobozi bw’akarere kirakemurwa.
Uyu Munyampundu uri mu kigero k’imyaka 40 ni umwarimu umenyereye umurimo w’uburezi kuko yatangiye akazi mu mwaka wa 2009. Gusa igitangaje ngo ari mu barimu uyu muyobozi yari yimye amasaha yo kwigisha (Timetable) ubwo uyu mwaka watangiraga. Gusa nabwo uyu mwarimu yaje kurenganurwa ahabwa amasomo.
Kugeza ubu uwanditse iyi baruwa ntaramenyekana nyamara uyu mwarimu akeneye guhanagurwaho ubusembwa bumuvugwaho muri iyi baruwa, umuyobozi nawe akamenya uwamubeshyeye ko yasezeye akazi.

