Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri abanza cya Agasharu P.S, giherereye mu Murenge wa Muhura, Akarere ka Gatsibo, Niyitanga Enode, yandikiye ubuyobozi bw’akarere asaba gusesa amasezerano ye y’akazi, nyuma yo guhura n’ibibazo avuga ko byakomotse ku mwarimu bakoranaga witwa Munyampundu Emmanuel.
Mu ibaruwa ye Umurunga ufitiye kopi, yo ku wa 14 Ukwakira 2025, Niyitanga yandikiye umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo amumenyesha ko atakibashije gukomeza akazi ko kuyobora ikigo, nyuma y’uko ngo uwo mwarimu akomeje kumushotora no kumukorera ibikorwa bigamije kumwangiriza izina.
Yagize ati: “Impamvu nsezeye akazi ni uko nakomeje kunanizwa n’umwarimu witwa Munyampundu Emmanuel kuva yoherezwa mu buryo bwa Mutation ku kigo mbereye umuyobozi.”
Niyitanga avuga ko uyu mwarimu agaragaza imyitwarire idahwitse irimo ubusinzi, gutukana mu ruhame, guhohotera abayobozi ndetse n’ababyeyi b’abana biga ku kigo, gukubita abana bikabije ndetse akanatera ubwoba abanyeshuri n’abarimu bagenzi be.
Mu ibaruwa ye, yavuze ko ibyo bikorwa byose byagejejwe ku nzego zibishinzwe ndetse binashyikirizwa Komite ya Discipline, ariko ngo nta gisubizo kirambye cyigeze gitangwa, bituma umwuka mubi ukomeza kugaruka ku kigo.
Yanditse ati: “Ibyo byose byagiye bikorerwaho raporo zishyikirizwa inzego z’ubuyobozi ariko nta gisubizo kirambye twabonye ”
Umuyobozi Niyitanga Enode yakomeje avuga ko yahisemo kwegura kugira ngo atazaba intandaro y’ikibazo gikomeye gishobora kugira ingaruka ku bana n’abarezi bo ku kigo.
Yasoje agira ati: “Nkaba mbona bikomeje kuba ikibazo gikomeye ku kigo igihugu cyandagije ngo tuzamurane abana b’abanyarwanda babarizwa ku kigo. Niyo mpamvu mpisemo guhagarika akazi kuko ntashoboye gukomeza kwihanganira amananiza uwo mwarimu anshyiraho mu buryo buhoraho.”
Ibintu bikomeje kubiha mu burezi nyuma y’impinduka zitandukanye ziri kuba mu burezi, by’umwihariko mu bayobozi b’amashuri benshi imitima ikaba itari hamwe, bategereje kwirukanwa cyangwa guhindurwa abarimu, abandi nabo bategereje kwimurwa bakajyanwa ku bindi bigo. Ibi hakaba hari uturere twatangiye kubikora, utundi tukaba tutaratangaza imyanzuro.

