Home AMAKURU Gatsibo: Umusore yasanzwe amanitse mu mukandara yapfuye
AMAKURU

Gatsibo: Umusore yasanzwe amanitse mu mukandara yapfuye

Umusore wo mu Karere ka Gatsibo witwa Ngendahayo Robert uri mu kigero cy’imyaka 34 y’amavuko, yasanzwe mu mugozi yapfuye bikekwa yiyahuye.

Ibi byabaye ku wa 19 Gicurasi 2025, mu Murenge wa Gitoki, Akagari ka Bukomane ho mu Mudugudu wa Gisaka.

Bamwe mu baturanyi ba nyakwigendera babwiye BTN TV dukesha iyi nkuru ko bakeka ko ashobora kuba yariyahuye kuko mbere yuko apfa yari yagaragaje ibimenyetso by’uburwayi bwo mu mutwe.

Bagize bati: “Uyu mwana ajya gupfa yagaragazaga ibimenyetso by’usko ashobora kuba arwaye mu mutwe kuko nko mu minsi ibiri ishize yahagararaga ahantu akabyina avuga ko ashaka polisi. Ubwo rero turakeka ko yiyahuye biturutse kuri ubwo burwayi.”

Umubyeyi wa nyakwigendera yatangaje ko yashenguwe no gusanga umwana we amanitse mu mukandara wari uziritse ku giti yamaze gupfa gusa nawe agakeka ko yiyahuye.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

RIB yafunze abagabo babiri batambutsaga ibiganiro by’inyigisho z’idini ya Islam kuri YouTube

Abagabo babiri batambutsaga ibiganiro ku muyoboro wa YouTube witwa ‘Dawa Rwanda TV’...

RIB yataye muri yombi umuyobozi w’ikigo cyitwa Vibaba

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Uwihanganye Bashir washinze ikigo cyitwa...

“Pedophilia”Indwara ikunze kwibasira abagabo bakifuza kuryamana n’abana bato

Indwara ya “Pedophilia ” yibasira abakuru bakifuza gukora imibonano mpuzabitsina n’abana bakiri...

Nyabugogo: Imodoka ya Volcano y’amashyanyarazi ihakoreye impanuka ikomeye

Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Kamena 2025,ahagana...